Hirya no hino mu gihugu abantu benshi batunguwe no kujya mu mabutiki basanzwe bahahiramo ibyo kurya basanga amazi atakiri yayandi ibiciro bihanitse ndetse bamwe bakaba batangiye kotsa igitutu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM kugira icyo ikora ariko ntacyo irabivugaho.
Benshi mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter nk’urunyuzwaho ibitekerezo bikagera iyo bijya vuba, batangiye kwijujutira iri zamuka ry’ibiciro rikabije bakaba basaba minisiteri ibishinzwe kugira icyo itangaza cyaba cyateye uku kuzamuka gukabije.
Mu bicuruzwa bimwe byazamutse harimo isukari aho benshi badatinya kuvuga ko izajya inywa umugabo isibe undi kuko ikiro cyayo kiri kugura amafaranga hagati ya 1600 na 1800, ndetse benshi bakibaza impamvu ibiciro bigiye bitandukanye mu maduka.
Ikindi kandi cyatumbagiye ni amavuta yo guteka aho litiro eshanu ziri kugura ibihumbi cumi na bitandatu, ibintu bitari bimenyerewe hano mu Rwanda. Harimo kandi ibirungo bizwi nka Salsa aho yavuye ku mafaranga 200 kuri ubu ikaba iri kugura amafaranga 400.
Si ibi gusa kandi byazamutse kuko mu minsi yashize hari ibindi biribwa bituruka mu nganda byakomeje kuzamuka cyakora benshi bakumva ko ari ukubera icyorezo cyari kimeze nabi ariko kuri ubu bakibaza impamvu ibitera dore ko icyorezo kiri kugabanuka.
Abadepite nk’intumwa za Rubanda babivugaho iki?
Abagize inteko nshingamategeko nk’intumwa za Rubanda bafite inshingano zo kureberera inyungu z’abaturage ndetse no kubafasha kubakemurira ibibazo bahura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi dore ko bitwa “Intumwa za rubanda”.
Abadepite bakwiye kuvuganira abaturage ku kibazo cy’ibiciro ku masoko biri kuzamuka hakarebwa impamvu ibi biciro bikomeje kuzamuka hagafatwa n’ingamba yemwe ku buryo na Leta yagabanya umusoro kuri bimwe muri ibyo bicuruzwa ariko buri munyarwanda akaba yabasha kugura mu buryo bumworoheye adahenzwe.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibari gutinya gushira mu majwi Abadepite babashinja kubatererana kandi ari bo bagakwiye kubavuganira gusa bamwe bakavuga ko bitabareba kuko bo nta ngaruka bibagiraho bitewe n’imitungo cyangwa amafaranga bahembwa.
Abadepite bafite ubushobozi bwo gusaba leta kugabanya imisoro benshi banita ko ihanitse ku buryo ibiciro byasubira uko byahoze.
Isukari 1kg 1600-1800frws
Amavuta 5L 16000frws
Salsa 400frws/pcIbi biciro nabyo ni rwaserera 😥🙄🥺
— Christella KaGo (@Christella_Kago) March 2, 2022
Ese abagomba kuvugira rubanda rugufi nibande ? Kwitwaza intambara ya Russia na ukraine ngo ibiciro byazamutse ku bihugu twumva mu makuru oya , nyakubahwa @PaulKagame niba bishoboka abadepite bakatuvugiye mubahemba menshi ntibamenye ko ibiciro byazamutse muyagabanye duhurire isok
— NO BRAINER💉💊 (@kanisekere) March 2, 2022