Nyuma yuko benshi bakomeje kuvuga ko ku munsi wa kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2022 ari umunsi w’ikiruhuko kubera iminsi y’ikiruhuko yahuriranye, Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo MIFOTRA, yatangaje kuri uyu munsi nta kiruhuko gihari ko ari umunsi w’akazi bisanzwe.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Kabiri ari umunsi w’akazi ariko ntihasobanuwe impamvu.
Itariki ya 2 Gicurasi yagizwe ikiruhuko cy’Umunsi Mukuru w’Umurimo bitewe n’uko Itariki ya 1 Gicurasi yizihizwaho uwo munsi yahuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru. Uyu munsi w’ikiruhuko wahuriranye n’icy’umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri) nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatandatu.
Iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.
Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho. Naho iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye.
Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko riteganya igera kuri 15 buri mwaka.