Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we muntu wo mu ishyaka ry’aba-démocrates uhabwa amahirwe yo gutsinda Donald Trump mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ikusanyamakuru ryakozwe na Reuters/Ipsos rigaragaza ko nyuma yo kwitwara nabi mu kiganiro Joe Biden yahuriyemo na Trump mu minsi ishize, amahirwe menshi ari uko aba-démocrates bakwiriye gushaka umusimbura wa Biden kuko byagaragaye ko ashaje cyane kandi ananiwe.
Mu bantu 1070 babajijwe na Ipsos, ibyavuyemo bigaragaza ko Biden na Trump amatora abaye muri iki gihe, buri umwe yagira 40%
Batatu muri batanu babajijwe, bagaragaje ko Biden bibaye byiza yakwivana mu matora agaharira abandi, ishyaka rye rigashaka undi mukandida.
Mu babajijwe kandi agiye bahabwa amahirwe yo kugaragaza undi mukandida Wabasha gutsinda Trump mu gihe Biden yaba yivanye mu matora, abangana na 50% bagaragaza ko batora Michelle Obama aho 39% bavuga ko batora Trumop.
Nubwo Biden akomeje kotswa igitutu ngo akuremo akarenge, we n’ibyegera bye bagaragaje ko nta gahunda bafite yo kuva mu matora.
Biden yavuze ko kwitwara nabi mu kiganiro yahuriyemo na Trump byatewe no kuramuka nabi, ariko ko ntaho bihuriye n’ubushobozi buke.