Umudage Mesut Özil wakiniye amakipe nka Real Madrid na Arsenal FC yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Werurwe 2023, ni bwo Mesut Özil w’imyaka 34 yatangaje ko yasezeye kuri ruhago binyuze mu butumwa burebure bugaragaza ibihe bitandukanye yayigiriyemo. Özil yashimiye amakipe yose yakiniye kuva atangiye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko imvune nyinshi yari amaze iminsi agira ari zo zitumye ahagarika gukina ruhago.
Yagize ati “Byari iby’agaciro gukina uyu mukino nk’umwuga imyaka 17 kandi ndashima ku bw’ayo mahirwe. Mu mezi ashize nagize imvune nyinshi byatumye ntekereza ko ari cyo gihe cyo guhagarika gukina ku rwego rwo hejuru.”
Özil yakomeje ashimira amakipe yose yanyuzemo n’ibihe bidasanzwe bagiranye.
Ati “Rwari urugendo rutangaje rwuzuyemo ibihe byinshi bitandukanye. Ndashimira amakipe yanjye, Schalke 04, Werder Bremen, Real Madrid, Arsenal FC, Fenerbahçe SK na İstanbul Başakşehir F.K.’’
Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwami wo gutanga imipira ivamo ibitego, yatangiye kumenyekana cyane mu Gikombe cy’Isi cyabereye Afurika y’Epfo mu 2010, cyatumye anagurwa na Real Madrid.
Özil yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Budage imikino 92 atsindamo ibitego 23, anatwarana na yo Igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014.
Muri rusange mu mikino 485 yakinnye yatsinzemo ibitego 81 atanga imipira 258 yabyaye ibindi. Hanze y’ikibuga uyu mugabo yakunze kurangwa no kutaripfana ndetse no kuvugira abatishoboye.