Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bakora cyane, bafasha abagore babo n’abana mu buryo bwose bugendanye n’ibintu bifatika bikenerwa nk’amafaranga y’ishuri, imyambaro, inzu yo kubamo, ubwishingizi bw’ubuzima n’ibindi ariko byagera ku kurera abana bakabiharira cyane abagore.
Umwanditsi w’ibitabo Elissa Strauss, ubwo yakoraga ubushakashatsi ku gitabo cye gishya ‘’ When You Care” bishatse kuvuga ngo iyo “Ubyitayeho”, yaganiriye n’abantu batandukanye, abenshi bagaragaje ko abagabo na bo bishimira kuba ababyeyi. Yavuze ko abana iyo bari kumwe na ba se, abagabo baba buzuye ubwuzu, urugwiro, urukundo n’impuhwe kandi ntibaba bitaye ku kuba basekwa n’abababona.
Gusa agaragaza ko hakirimo ikibazo kuko nk’igihe umugabo wiyiziho gukunda kuba hamwe n’umuryango we, agafasha uwo bashakanye imwe mu mirimo yo mu rugo nko kwita ku bana babo, aba adashaka ko abagabo bagenzi be babimenya iyo bari mu kazi cyangwa bareba umupira, kuko uteye utya bamufata nk’inganzwa.
Eric Gardner wayoboye Batayo mu ngabo za Amerika ahamya ko kubera guha umwanya we wose akazi, byaje kumuviramo ihungabana ariko igihe yafataga icyemezo cyo kwita ku bakobwa be, akabaha umwanya uhagije, byatumye ashobora kugira ibyiyumviro by’ibyishimo atari yarigeze agira mbere.
Stephanie Coontz, umuhanga mu by’amateka y’umuryango, avuga ko wasangaga umugore hari igihe ahora arwana n’umugabo we kugira ngo amufashe kwita ku bana cyangwa gukora imirimo yo mu rugo, gusa uko ibihe byagiye bitambuka usanga umugabo ubwe yiyemeza gufata inshingano zo kurenga kuba ari umugabo ahubwo akaba n’umubyeyi.
Yagize ati “Ariko uramutse usubiye inyuma ukareba ibyo abagabo batakoraga mu myaka 20 cyangwa 30 ishize ukabigereranya n’ibyo bakora ubu, ukurikije amateka ni impinduka rwose.”
N’ubwo abagabo bakigorwa no kumenya kurera abana cyangwa kubabonera umwanya wo kuganira, ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko umubyeyi w’umugabo yamaze impuzandengo y’iminota 16 ku munsi yita ku bana mu 1965. Iyi minota yarazamutse, igera kuri 59 ku munsi mu 2012.