Ni ryari nkwiriye gutakaza ubusugi cyangwa ubumanzi bwanjye? Iyi ni ingingo idakunze kuvugwaho rumwe, cyane cyane mu rubyiruko kuko usanga buri wese ayifiteho igitekerezo runaka.
Urubuga ruhuza abakundana Fruitz, rwagaragaje ko iki ari kimwe mu bibazo bibazwa cyane n’abarukoresha, ku byerekeranye n’imibanire, guhura n’umukunzi, imibonano mpuzabitsina n’urukundo muri rusange.
‘Ese inka yaba yacitse amabere ndamutse ngize imyaka 21 ntarabonana n’umuntu?’ Iki ni kimwe mu bibazo bibarizwa kuri uru rubuga. Igisubizo nyakuri n’uko ntacyaba gitangaje kirimo.
Inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Kaat Bollen, yagaragaje ko impuzandengo y’imyaka 18,5 ariyo urubyiruko rw’iki gihe rutakarizaho ubusugi cyangwa ubumanzi bwarwo.
Hagaragazwa kandi ko urubyiruko rw’ubu [Gen Z], arirwo rukora imibonano mpuzabitsina gake cyane ugeranyije n’abarubanjirije.
Kaat Bollen, avuga ko icy’ingenzi cyane ari ukumenya ko ugomba kubonana n’umukunzi wawe mwese mubyiteguriye kandi mwabyumvikanyeho.
Ati “Kuba ukiri isugi cyangwa imanzi ku myaka runaka nta gikuba kiba cyacitse, uzirinde kugendera mu kigare cyangwa ngo wotswe igitutu n’ikintu runaka, fata igihe cyawe ubikore wumva aricyo gihe gikwiye cyo kubikora kuri wowe.”
Abo mu Rwanda babibona bate?
Umwe mu rubyiruko twaganiriye, yavuze ko ikoranabuhanga risigaye rituma benshi bagira irari ry’imibonano mpuzabitsina bakaba batakaza ubusugi n’ubumanzi bakiri bato.
Yatanze urugero aho yavuze ko bitewe n’ibibera ku mbuga nkoranyambaga, umwana muto w’imyaka 15 ubikurikirana umunsi ku munsi bimuhindura ku buryo nawe atangira gufata intekerezo n’imico yibyo aba abona.
Uyu yavuze ko mu mboni ze kuba wasanga umwana w’imyaka 16 cyangwa 17 akiri isugi cyangwa imanzi byaba ari amahire, kuko benshi bagera aho byarahindutse, bitewe n’aho abona Isi igeze.