Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.
Uyu mwaka w’ubucamanza ni uwatangiye muri muri Nyakanga 2022 usozwa muri Kamena 2023.
Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko ibibazo byiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ibyerekeye gutandukana burundu, amasezerano y’ubucuruzi no kwemeza ko umuntu yapfuye.
Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.
Nyuma yo gusesengura iki kibazo umunyamakuru wa byoseonline tabakusanyirije zimwe mu mpamvu zirimo gutuma gutandukana burundu kwa abashakanye bikomeje gufata indi ntera.
1.Irari ry’umubiri.
Ubundi amategeko y’u Rwanda avuga ko umugabo agomba kugira umugore umwe .Gusa muri iyi minsi usanga ikibazo cyo gucana inyuma cyarafashe indi ntera aho umwe mubashakanye atanyurwa akajya kureba undi wo kumukemurira ikibazo .Iki kibazo usanga ahanini kigaragaramo abagabo aho bamara kubona abagore babo bamaze kubyara inshingano zikiyongera umwanya wo kwiyitaho ukaba mukeya bigatuma umugabo amuta akisangira inkumi zifite umwanya ko kwita ku mibiri yazo.
2.ubuzima bugoye muri iki gihe.
Muri iki gihe usanga ibiciro byarazamutse ku isoko usanga bitagisaba ko umugabo ariwe wita ku muryango gusa mukuwushakira ibiwutunga.Ahubwo usanga umwe aca hirya undi agaca hino bagahuriza hamwe bashaka imibereho yo gutunga urugo no kuruteza imbere.Ucyumva ibi ngibi wakumva ari byiza pe!Nyamara arko umwe uko azinduka agenda undi akazinduka anaga amashuka yiruka bishobora gutera ikibazo hagati y’abashakanye ndetse byanabageza kuri gatanya.Ubwo uko umwe yagiye n’undi akagenda niko bahurira mu rugo buri umwe ananiwe ntawugishoboye kwita kuwundi bishobora gutuma ibintu bitagendaneza mukunoza amabanga y ‘abashakanye bigatuma undi yajya aca mugenzi we inyuma.
3.kugira irari ry’ibintu bihenze
Muri iyi minsi usanga abantu batanyuzwe nuko babayeho aho kwifuza ndetse no gukunda icyubahiro byahawe intebe.ibi bituma benshi bifuza kubaho ubuzima bwiza ndetse buhenze badafitiye ubushobozi.Ibi nibyo bituma umwe mubashakanye ata uwo bashakanye akajya ajya kwirebera abashobora kumuha ibyo yifuza mugenziwe atabasha kumuha.Ibi bituma iyo amakuru agiye hanze byatuma batandukana burundu.
4.Ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi
Ubundi ikoranabuhanga rikoreshejwe neza ni intwaro ikomeye y’iterambere rirambye kuko ryabaye ubuzima bwacu bwa buri munsi.Gusa ukwaduka kw’imbugankoranya byatije umurindi ikibazo cya gatanya aho usanga mu mwanya wo guhuza urugwiro hagati y’abashakanye bakaganira,bagashyira ibintu ku murongo ahubwo usanga buri wese ahugiye ku mbuga nkoranyambaga aganira n’abandi bigatuma atita kuwo bashakanye nkuko bikwiye bashobora kwisanga n’urukundo rwakendereye bikazagera naho batandukana.
5.Kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
Abantu benshi kubera kumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye ingo nyinshi zirimo gusenyuka aho umugore n’umugabo baba batumva kimwe uburinganire n’ubwuzuzanye icyo aricyo aho usanga hari abatita kunshingano zabo bibeshya ko aricyo gisobanuro cyabyo.Aho uzanga umugabo atagikunda umugore we n’umugore atacyubaha umugabo kuko buri wese aba ashaka ko ibyo yifuza aribyo byubahiriwa bigatuma babana mumakimbirane adashira bivamo gutandukana.
6.Urukundo rucye
Muri iki gihe benshi batangira umushinga wo kubaka urugo ariko bidaturutse ku rukundo rwa nyarwo ,bamwe barashaka kubera ko imyaka yabajyanye, abandi kuko urungano rwabatanze,hari nabashaka kugirango bakore ubukwe bemeze abantu mubyukuri batabikoze kubera urukundo aha ari naho uzasanga umukobwa cyangwa umusore ugejeje igihe cyo gushaka azasiga uwo akunda byanyabyo akirukira undi bitewe nuko hari ibyo abona bindi yamara kugerayo akabura rwa rukundo rwanyarwo yabonaga agatangira gusubira aho yahoze aca inyuma uwo bashakanye bikarangira urugo rumunaniye agasenya.
INAMA:Abantu bose bakwiye kubakira ku rukundo rwa nyarwo,bakubahana ,bakumvana ,bagatahiriza umugozi umwe ,buri umwe akumva ndetse akihanganira intege nke za mugenzi we haba hari n’ikibazo kibaye bakagishakira umuti binyuze mu kuganira ariko buri wese uburenganzira bwe bwubahirijwe.Ibyo byagabanya ikibazo cy’ubwiyongere bwa gatanya.