Urwego rutsura ubuziranenge, Rwanda Standards Board (RSB) rwamaze kubaka Labaratwari ipima ubuziranenge bw’ingofero z’abagenda kuri moto (Kasike), ndetse abakozi barwo bakaba bamaze igihe bitoza gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko mu ngofero abamotari bafite, inyinshi zitarinda abantu gukomereka umutwe.
Amabwiriza y’Ubuziranenge bwa kasike yashyizweho na RSB ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umuryango urwanya impanuka zibera mu muhanda (HPR) hamwe na ’Féderation International de l’Automobile (FIA) Foundation’, ateganya ibipimo bigera ku 10 bishingirwaho mu kwemerera kasike ya moto ikwiye gukoreshwa mu Rwanda.
Dore bimwe muri ibyo bipimo
Icya mbere kizitabwaho ni ukureba niba kasike ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand cyangwa icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.
Ibindi birebwa hakoreshejwe imashini zashyizwe muri Labaratwari ya RSB, ni uguhonda kasike ku bintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.
Umuyobozi w’Ishami rishyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB, Emmanuel Gatera, agira ati “Hari imashini ireba ‘impact’, barapima bakareba igihe aguye mu muhanda hagati aharambaraye, cyangwa ku kintu gishobora kuba gishinze nk’ibuye, bikaba ari ibipimo dufata ariko tugendeye ku ibwirizwa ry’ubuziranenge ryatangajwe.”
Mu bindi bipimo bifatwa hari uburyo kasike ishobora kuba yajabuka mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu, ndetse n’uburyo ikandika (Compression) mu gihe hari ikintu kiremereye kiryamiye umutwe w’umuntu wakoze impanuka, hakaba hari umurongo ntarengwa ubuza kwegera umutwe kugira ngo udatsikamirwa.
Bareba kandi ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa, kugira ngo mu gihe umuntu yawufunze neza hatabaho kumuniga cyangwa gucika, bikaba byatuma kasike imuvamo.
Hari n’imashini ireba niba kasike izashobora kurinda umugenzi wo kuri moto mu miterere y’ikirere itandukanye, aho bamwe bagera ahantu hashyushye cyangwa hakonje, kasike ikaba itamuteza ibibazo.
Bareba kandi imiterere y’ibirahure bya kasike n’uburyo bifasha uyambaye kureba neza imbere no mu mpande, n’uburyo imufasha guhumeka neza (itamuniga).
Kasike ya moto igomba kandi kuba itaremerera umugenzi ariko bwa bworohe butamuteza ibindi bibazo, ikamworohereza kubona umwuka uhagije ariko imurinda umuyaga, ikanamurinda imirasire y’izuba n’urusaku.
Gatera avuga ko hazajya hanarebwa niba kasike zifite ingano itandukanye ziba zujuje bya bipimo ku muntu wese wayambara, hanyuma akaba ari bwo hazabaho gutanga ibirango by’ubuziranenge.
Umuyobozi wa HPR (Healthy People Rwanda), Dr Innocent Nzeyimana, uri mu bafashije kubona imashini zipima ubuziranenge bwa kasike, arateganya gusaba inzego ko kasike zinjiye mu Gihugu zidapimwe zigomba kunyuzwa muri iyo Labaratwari, kandi kuri za gasutamo hagakumirwa ko izitujuje ubuziranenge zikomeza kuza.
Dr Nzeyimana yizeza ko azaba mu baharanira ko kasike zikorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo kugabanya ikiguzi kizazamurwa no gupimisha ubuziranenge bw’izitumizwa hanze.
Dr Nzeyimana avuga ko mu bantu bicwa n’impanuka zibera mu muhanda, 21% baba ari abagenda kuri moto, kandi abenshi ngo bazira kuba bakomeretse umutwe n’ubwo baba bambaye kasike.
Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidèle Abimana, avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye buzanoza gahunda y’imikoreshereze ya kasike zujuje ubuziranenge, bitarenze uyu mwaka wa 2024.