Abakinnyi ba filime bakaba n’abazitunganya Niyitegeka Gratien (Papa Sava) ndetse na Nshimirimana Yannick (Killerman); bayoboye abandi mu guhatana mu byiciro byinshi muri Mashariki Film Festival mu cyiciro cyahariwe Abanyarwanda cyiswe ‘Iziwacu’.
Mashariki Film Festival [MAAFF] igiye kuba hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe. Izatangira guhera ku wa 2-9 Ugushyingo 2024. Hazerekanwa filime ahantu hatandukanye harimo muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali na Norrsken House Kigali.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira ko iri serukiramuco rimaze imyaka 10 kandi muri iyi myaka rimaze ritigeze rigwingira ahubwo ryagiye ryagura imbago.
Ati “Twishimira ko mu myaka 10 tumaze, tumaze kugenda twaguka, usanga buri mwaka hari ikintu cyiyongereye ku byari bihari ni ibintu byo kwishimirwa. Twishimira kandi umusanzu tumaze gutanga Nyafurika muri rusange atari mu Rwanda gusa.”
Yavuze ko kugeza ubu bamaze kugenda bakora ibikorwa bishamikiye kuri Mashariki Film Festival byagize ingaruka nziza kuri sinema. Atanga urugero rw’umushinga witwa ‘Tumenye Sinema’ uheruka gusozwa muri Kamena ugasiga urubyiruko rusaga 400 rukora filime rwo mu duce dutandukanye tw’igihugu, ruhawe amahirwe yo gukabya inzozi zarwo.
Avuga ko kandi kuri ubu batangije umushinga wa Masharket ugamije guha amahirwe abakora filime, bagahuzwa n’abashoramari muri sinema ndetse bakaba bateganya n’ibindi byinshi bizagenda byiyongera muri iri serukiramuco uko rizagenda ryaguha.
Senga avuga ko kandi kuri ubu yishimira ko mu byo bamaze kugeraho harimo n’iki cyiciro cy’Abanyarwanda kiri kugenda nacyo cyagutse kubera abantu benshi bamaze kwiyongera muri sinema nyarwanda.
Kuri iyi iki cyiciro cya Iziwacu harimo abakinnyi ba filime batandukanye bo mu Rwanda biganjemo abakina n’abatunganya filime zica kuri televiziyo ndetse n’iz’izishyirwa ku mbuga za internet.
Niyitegeka wamamaye nka Papa Sava na Nshimirimana Yannick wamenyekanye nka Killerman bahatanye mu byiciro bitatu mu gihe Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’Ingore ndetse Benimana Ramadhan uzwi nka Ramadhan bahatanye mu byiciro bibiri.
Uretse Iziwacu ibindi byiciro bizatangwamo ibihembo harimo igihembo cya Best Tv Serie, Best Shot Film, Best Documentary, Signis Award ndetse na Best Feature Film.
Urutonde rw’abahatanye mu cyiciro cya filime zo mu Rwanda:
Best Film
Filime zica kuri televiziyo (TV Series)
Iryamukuru
Kaliza wa Kalisa
Indoto
Shwadilu
Izica kuri internet (WEB Series)
My Heart
Umuturanyi
Papa Sava
Bamenya
The Forest
Mara
Maya
Umugabowanjye
Inzira y’umusaraba
Inkovu
Best Director
Best Director TV Series
Willy Ndahiro
Roger
Pacifique Mpazimpaka
Ibrahim Kwizera
Best Director Web Series
Killaman
Harerimana Issiak
Niyitegeka Gratien (Papa Sava)
Benimana Ramadhan
Uwamahoro Antoinnette
Yves Mizero
Siboniyo Junior
Ingabire Appolinnaire
Bunduki (Semana Alexis)
Best Actor
TV Series
Dan Gaga (Ngenzi)
Illunga(tukowote)
Mugisha James (James)
Nsabimana Eric (Nsabi)
Niyitegeka Gratien (Papa Sava)
Web Series
Nshimirimana Yannick (Killerman)
Clapton Mugisha (clapton)
Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)
Mazimpaka Wilson (Kanimba)
Shaffy
Soroba
(Dylan) Emmy Shema
Bizimana Vital
Best Actress
Tv Series
Nicole uwineza
Tessy
Mireille Igihozo Nshuti
Web Series
Nyambo Jesca
Nadia Mutoniwase
Dusenge Clenia (Madedeli)
Keza Linda
Swallah
Soleil
Alphonsine
Irakoze Arianne Vanessa
Uwamahoro Antoinette(Maman Gentil)
Abatanga icyizere
Abagabo
Yannick Nshimirimana
Pacifique Nshimiyimana
Abakobwa
Yvette Umurungi
Ineza Kelia Bernice