Nk’uko biteganwa mu ngingo ya gatatu y’itegeko ry’umurimo N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryaje risimbura irya 2009 mu gice cy’igisobanuro cy’amagambo, risobanura ko ikosa rikomeye ko ari ikosa rikozwe n’umukozi, hashingiwe ku buremere by’icyakozwe, ikitakozwe, imyitwarire, uburyo ryakozwemo cyangwa ingaruka ryateje ku buryo umukoresha aba atagishoboye gukomeza kumukoresha.
Ni amakosa yakunze kutavugwaho rumwe hagati y’abakozi n’abakoresha ariko ubu byarasobanutse.
Mu itegeko ry’umurimo rya 2009 bavugaga ko ikosa rikomeye umuntu yakwirukanirwa ryemezwa n’umucamanza gusa, kuba nta rutonde rw’amakosa rwari ruri mu itegeko runaka ibi byatumaga umukoresha yakwirukana umukozi uko ashatse yitwaje ko azamurega bakaburana mu rukiko, umucamanza akaba ari we wemeza ko habayeho ikosa rikomeye cyangwa ritabayeho.
Iyo umucamanza yemezaga ko ikosa rikomeye ryabayeho umukozi yarirukanwaga, iyo yemezaga ko ritabayeho umukozi yashoboraga guhabwa indishyi ziturutse ku kwirukanwa kudakurikije amategeko (unfair dismissal).
Mbere y’uko itegeko ry’umurimo rya 2018 rishyirwaho ibisobanuro ku ikosa rikomeye ntabwo byari bisobanutse, byashoboraga guteza urujijo kuko umukoresha yashoboraga gufata ikintu n’ikosa ryoroshye akaba yaryita ikosa rikomeye akaba yasezerera umukozi mu kazi.
Mu itegeko rishya ry’umurimo rya 2018 biciye mu iteka rya Minisitiri, hari intambwe yatewe aho bagerageje gutanga ibisobanuro ku ikosa rikomeye umukozi yirukanirwa adahawe integuza.
Uyu munsi Byoseonline.rw igiye kugaruka ku makosa 15 akomeye ashobora gutuma umukozi yirukanwa ku kazi kugirango abakozi n’abakoresha bamenye uburenganzira bwabo mu kazi yewe n’inshingano zabo.
Nk’uko itegeko ribiteganya, ni urutonde rw’amakosa 15 yiswe n’itegeko ry’umurimo rya 2018 “amakosa akomeye atuma umukozi wayakoze yirukanwa mu kazi nta nteguza”. Iri tegeko riteganya iteka urutonde rw’aya makosa rubarizwamo aho abarizwa mu iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020.
Mbere yo kubabwira ariya makosa 15, icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ushobora gukora ikosa rikaba ari ikosa rikomeye kandi rikaba ari n’icyaha ku buryo uretse kwirukanwa ku kazi ushobora no gukomeza gukurikiranwa mu nkiko ugakatirwa.
Ushobora no gukora ikintu kikaba ari ikosa rikomeye ariko atari icyaha giteganywa mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ugahamwa n’ikosa rikwirukanisha mu kazi ntukurikiranwe n’inkiko.
Nk’uko tubisanga mu Iteka rya Minisitiri No 002/19/20 ryo ku wa 17/03/2020 rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye; aya ni amwe mu makosa akomeye yakwirukanisha umukozi nta nteguza:
1. Ubujura;
2. Uburiganya;
3. Kurwanira ku kazi;
4. Kunywera ibinyobwa bisindisha mu kazi ( iri kosa ryuzuzanya n’irya 5 , unywereye inzoga hanze y’akazi ukaza ku kazi wanyweye ntabwo byitwa ko wanywereye inzoga mu kazi, gusa wakoreye hanze urugero wagiye kuri terrain ukanywerayo inzoga uba ukoze iri kosa)
5. Kuba uri ku ku kazi wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge;
6. Gukora inyandiko mpimbano: Usibye akazi ukajya gucurisha inyandiko y’ikiruhuko cya muganga (Repos medical) ufashwe wakwirukanwa byaba ngombwa ukanakurikiranwaho iki cyaha.
7. Ivangura iryo ari ryo ryose ku kazi;
8. Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina;
9. Gusaba, gutanga cyangwa kwakira ruswa cyangwa indonke;
10. Kunyereza umutungo;
11. Kubona cyangwa gutanga mu buryo butemewe amakuru y’akazi y’ibanga;
12. Imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’abandi ku kazi;
13. Ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi;
14. Guhagarika imirimo mu buryo budakurikije amategeko;
15. Kwangiza ibikoresho by’akazi ku bushake.
Aya ni yo makosa 15 akomeye ateganywa mu iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 hashingiwe ku itegeko ry’umurimo rya 2018.
Umukoresha mbere yo kwirukana umukozi aba agomba kureba niba koko ikosa yakoze riri kuri uru rutonde, iyo ririmo akwirukana nta nteguza.
Gusa hari amakosa amwe n’amwe ushobora kuba utabonaho, uvuga uti “aya ni amakosa atakagombye kubura”. Aha na ho itegeko ryazirikanye andi makosa ashobora gukorwa mu kazi bitewe n’imiterere y’ikigo runaka cyangwa na Business.
Hari amakosa hano mu itegeko batavuze ariko ku kigo runaka yaba ari amakosa akomeye tuvuge nk’urugero gutukana.
Urugero umukoresha ashobora kuba afite umukozi agatuka nk’umukiliya cyangwa umufatanyabikorwa wari ufite agaciro ku kigo bigateza igihombo ku kigo.
Aha itegeko ryatanze ubwiyegamburiro (uburenganzira) mu buryo bukurikira:
Bitabangamiye igisobanuro cy’ikosa rikomeye nk’uko giteganywa n’itegeko rigenga umurimo, umukoresha (Ikigo) bashobora kugena urutonde rw’ibindi bikorwa cyangwa imyitwarire bifatwa nk’amakosa akomeye kandi rukemezwa na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze mbere y’uko rushyirwa mu bikorwa.
Urwo rutonde rushyirwa mu mategeko ngengamikorere y’ikigo kandi rukamenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’ishyirwa mu bikorwa ryarwo.
Ku bigo bidasabwa n’itegeko gushyiraho amategeko ngengamikorere, urutonde rw’amakosa akomeye rumenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’uko rutangira kubahirizwa.