Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022, abashinzwe umutekano hafi ya Mweso, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, bataye muri yombi abantu babiri bivugwa ko ari Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano.
Nk’uko byatangajwe na Komanda wa Komisariya ya Polisi y’igihugu cya Congo (PNC) muri Mweso avugana na Lpprunellerdc.info, ngo aba Banyarwanda bombi batawe muri yombi ubwo bavaga i Mpeti, mu gace ka Banakindi, muri Teritwari ya Walikale.
Kamate Mukengele yemeza ko muri iyi minsi hakomeje kuvugwa icebgera ry’abantu baturuka mu Rwanda. Nk’uko uyu muyobozi wa Polisi avuga, ngo aba bagabo bagize uruhare mu guhungabanya umutekano muri kariya gace, mu gihe imirwano ikomeje hagati ya FARDC na M23 i Rutshuru.
Yahamagariye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano, mu kwamagana ibikorwa byose biteye inkeke, kugira ngo bagire uruhare mu kugarura amahoro mu karere.
Iyi nkuru ivuga ko aba bagabo bombi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bimuriwe mu Karere ka PNC i Kitshanga, mu gihe hagikorwa iperereza.