Umuhanzikazi Marina Deborah yamaganye abantu bakomeje kumubika ko yapfuye nyuma yuko arwariye mu gihugu cya Nigeria.
Mu minsi yashize nibwo ku binyamakuru byo mu Rwanda hakwirakwiye inkuru yuko uyu muhanzikazi yarwariye muri Nigeria aho yari yagiye mu kunoza imishinga ye yo gukora indirimbo.
Nyuma yayo makuru yagiye hanze benshi bakomeje bavuga ko uyu muhanzikazi arembye ndetse bamwe batangira no kuvuga ko yitabye Imana ibintu yaje kunyomoza ndetse anasaba abakunzi be kumusengera agakira vuba.
Abinyujije kuri konti ye ya X yagize ati:”Dufatanye twamagane abantu bari kujya bababeshya ko napfuye, kuba ndwaye ntibivuze ko napfuye ahubwo njye mbisabire gukomeza kunsengera vuba aha ndaza mbazanira ibishya”
⚠️ KUBAKUNZI BANJYE BOSE⚠️
Dufatanye twamagane abantu barikujya bababeshya ko napfuye , kuba ndwaye ntibivuzeko napfuye ahubwo njye mbisabire gukomeza kunsengera vuba aha ndaza mbazanira ibishya. pic.twitter.com/vIwOPWZ4Dq
— Marina Deborah (@marinadeborah_) October 5, 2024
Inkuru bifitanye isano: Umuhanzikazi Marina arembeye i mahanga