Ku munsi wo ku wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2022, Umuhanzikazi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Dorimbogo cyangwa se Vava yasohoye indirimbo yitwa “Mapenzi” indirimbo iri guca ibintu hirya no hino ndetse no ku muyoboro wa YouTube.
Ni indirimbo iri mu ndimi ebyiri aho iri mu cyongereza ndetse no mu giswayire aho baba bavuga ku bijyanye n’akamaro k’Umugore mu muryango nyarwanda aho bagaragaza ko umugore ari byose ndetse ko ibyo wakora byose umugabo akenera umugore.
Iyi ndirimbo yayifatanyije n’uwitwa Emmy aho ari na we bafatanyije indirimbo ye ya mbere yise “Dore imbogo” kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu ibihumbi maga ane na mirongo itatu na birindwi mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze kuri YouTube.
Iyi ndirimbo yise Mapenzi kuri ubu mu gihe cy’amasaha cumi n’atatu imaze kuri uru rubuga imaze kurebwa n’abantu ibihumbi cumi na bitatu birenga, bivuze ko ari indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi.
Reba iyi ndirimbo hano: