Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Jose Chameleone yasabwe n’abahanzi nyarwanda bagenzi be gukosora imvugo yakoresheje ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Mata 2022, ubwo yashyiraga ifoto ye ku rubuga rwe rwa Instagram maze akandikaho “Rwanda Genocide Week”. Ni ifoto yakorewe muri Leone Island Music Empire, iriho ibendera ry’u Rwanda, ifoto ye n’umusaraba wijimye ubambyeho Yezu. Hakandikwaho amagambo yanenzwe na benshi ariko nako bamusaba gukosora imvugo ipfobya Jenoside.
Ku ikubitiro abahanzi bagenzi be b’Abanyarwanda barimo Dj Pius bakoranye indirimbo “Agatako” yamwibukije ko batavuga Jenoside y’Abanyarwanda ahubwo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati “Muvandimwe, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ibi byunzwemo na Mani Martin wagize uti “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, si Jenoside y’Abanyarwanda.”
Uwitwa Ishimwe Chris we yamusabye ko yakosora imvugo yakoreshe agakoresha iya nyanyo, ati “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi, Jose Chameleone wakosora imvugo mukuru wanjye.”
Si aba gusa basabye Jose Chameleone gukosora imvugo yakoresheje kuko benshi bagize icyo babivugaho bagaragaje imvugo ya nyayo yo gukoresha.
Uretse Chameleone wakoresheje imvugo itariyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 7 Mata 2020, umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura, uba muri Canada nawe yigeze kwandika kuri Twitter akoresha imvugo ipfobya Jenoside gusa abamukurikira baramunenga ariko yaje gusaba imbabazi ndetse akosora imvugo.
Chameleone we ntacyo arigera avuga ku byo yabwiwe cyangwa ngo asibe ubutumwa yashyize kuri Instagaram ye.