Ikipe ya Manchester United yaraye isezerewe mu mikino ya UEFA Champions league itarenze 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cyayo na Atlético de Madrid igitego 1-0.
Manchester United yasabwaga gutsinda yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 2-1, nyuma y’uko umukino ubanza wabereye muri Espagne mu byumweru bibiri bishize amakipe yombi yari yawunganyijemo ibitego 1-1.
Igitego cyo ku munota wa 41 w’umukino cya myugariro w’iburyo Renan Lodi ni cyo cyafashije Atlético y’umutoza Diego Simeone gukura intsinzi ibyibushye i Old Trafford. Gusezererwa na Atlético Madrid nanone bisobanuye ko Manchester United igomba kurangiza uyu mwaka nta gikombe na kimwe itwaye.
Uyu ugiye kuba by’umwihariko umwaka wa gatanu wikurikiranya Manchester United idatwara igikombe icyo aricyo cyose, dore ko igikombe iheruka gutwara ari icya UEFA Europa league yatwaranye n’umutoza Jose Mourinho.
Byibura Manchester United vuba ishobora gutwara igikombe ni ku wa 26 Gashyantare 2023 ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma wa league Cup.
Iyi kipe yaherukaga kumara igihe kingana gutya idatwara igikombe mu myaka 40 ishize. Mu 1977 ni bwo Manchester United yatwaye igikombe cya FA Cup, biyisaba gutegereza kugeza mu 1983 ubwo yongeraga gutwara iki gikombe nyuma y’imyaka itandatu itazi uko icyitwa igikombe kimera.
Manchester United kandi intsinzi yagiye ibona muri uyu mwaka w’imikino ziri ku mpuzandengo ya 45%, impuzandengo nto kurusha izindi igize kuva mu mwaka w’imikino wa 1989-90.
Umusaruro ukomeje kuba ingume kuri iyi kipe mu gihe mu mpeshyi ishize iri mu makipe yaguze abakinnyi bakomeye. Iyi kipe nyuma yo gusinyisha Cristiano Ronaldo, Rafael Varane na Jadon Sancho kuri benshi bumvaga ko igihe kigeze ikongera gutwara ibikombe, gusa birasa n’aho icyo cyizere cyaraje amasinde.
Iyi kipe y’umutoza Ralf Rangnick kuri ubu iri kurwana no kuza mu makipe ane ya mbere azemererwa gukina UEFA Champions league y’umwaka utaha, gusa birasa n’aho icyo cyizere na cyo kigoye kubera amakipe ya Arsenal, Chelsea, Liverpool na Manchester City ayiri imbere.