Dusenge Clenia benshi bazi nka Madedeli muri filime y’uruhererekane ‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien, yinjiye mu busizi ahereye ku gisigo cye yise ‘Intashyo’ yakoze mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igisigo uyu mukobwa yabwiye Igihe ko yakoze mu minsi ishize icyakora abanza kukinyuza muri Minisiteri y’Ubumwe kugira ngo bamuhe uburenganzira bwo kugishyira hanze.
Muri iki gisigo Madedeli akomoza ku rugendo rw’imyaka 29 Igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akagaruka ku butwari bwaranze abarokotse bataheranywe n’agahinda.
Ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baharaniye kwiteza imbere, banateza imbere Igihugu cyabo, icyakora agasaba Abanyarwanda muri rusange kwirinda icyabasubiza mu macakubiri ukundi.
Mu kiganiro kigufi twagiranye, Madedeli yavuze ko impano y’ubusizi yari ayisanganywe ndetse asanga igihe kigeze ngo ayikoreshe mu gutanga ubutumwa mu muryango nyarwanda.
Ati “Kuva cyera njye nakundaga kwandika imivugo, ni impano yanjye nkeka ko igihe kigeze ngo nyikoreshe nayo nkuko benshi bamenyereye mu gukina filime wenda babe banamenya mu gukora ibisigo.”
Uretse iki gisigo cyo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madedeli ahamya ko afite ibindi bisigo agiye gutunganya ku buryo mu minsi mike azaba yabishyize hanze.