Imitwe ya M23 na FDLR yongeye gukozanyaho mu bice bya Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, imirwano yatangiye ubwo hatambukaga ikamyo yari itwaye ibiribwa bya M23, iturutse ahitwa Kazaroho mu gace ka Bwito. FDLR ngo yashatse kwitambika, impande zombi zitangira kurasana.
Imirwano yaje guhosha kuri iki Cyumweru, nubwo hatamenyekanye ababa baguye muri iyo mirwano cyangwa bakomerekeyemo.
Ku rundi ruhande, umwuka si mwiza mu gace ka Tongo by’umwihariko ahitwa Mudugudu, Shonyi na Rusekera, aho umutwe wa CMC Nyatura n’iyindi ikomeje kugaba ibitero kuri M23.
Ni mu gihe uyu mutwe waherukaga gutangaza ko ugiye kuvana ingabo mu bice wafashe ndetse ugahagarika imirwano, mu rwego rwo gushyira mu bikora amasezerano ya Luanda agamije gushaka amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibyo bitero bikomeza kugabwa kuri M23 bishimangira ibirego bimaze iminsi ko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikorana n’imitwe yitwaje intwaro mu guhangana na M23, ku buryo zinayiha intwaro.
Iki kinyamakuru cy’Umuryango w’Abibumbye kivuga ko hari abarwanyi ba M23 bafashwe na Mai Mai, ahagana Tongo.
Nubwo iyo mitwe yose ikomeje guhangana, nta n’umwe uravanwa mu birindiro byawo, ku buryo bikomeje gutera ikibazo ku muteano w’abaturage.
Nyamara mu gushaka gukemura ikibazo, RDC ivuga ko amahoro iyabuzwa n’u Rwanda kubera ko ngo rufasha umutwe wa M23, mu gihe muri icyo gihugu hari iyo mitwe yose yitwaje intwaro isaga 130, ikomeje kwica no ghohotera abaturage.