Umuryango utegamiye kuri Leta (ONG), witwa Journaliste en Danger (JED) mu itangazo washyize hanze uravuga ko Radio Mikeno (Racom) yakoreraga i Bunagana, yangirijwe n’abawanyi ba M23 bafashe ako gace kuwa 13 Kamena 2022 ku mugoroba, abanyamkuru bo bakizwa n’amaguru barahunga.
Ibinyamakuru byo muri Congo birimo: Digital Congo,Glandslacnews na Politico.cd, bivuga ko Umuyobozi w’iyo radiyo, André Byamungu, uri mu buhungiro, yavuze ko bagabweho ibitero, sitidiyo ya radiyo ikangirizwa n’abarwanyi ba M23 mu buryo bukomeye.
André Byamungu ati “Ubu nabuze icyo navuga yewe sinzi n’aho nakongera guhera igieh agahenge kaba kagarutse. Bashwanyaguje (M23) radiyo yanjye, batwara ibitunganya amajwi, mikiseri na za mikoro. Bamenaguye ameza ndetse n’ibindi bikoresho bya sitidiyo.”
JED ivuga ko abanyamakuru ba Racom ivugira mu birometero 100 uvuye i Goma, bakwiriye imishwaro bakaba bari muri Uganda ndetse no mu yindi mijyi mito yegereye Bunagana.
André Byamungu ariko ntiyatangaje impamvu yaba yaratumye M23 yigaba kuri iyo radiyo ye, igashwanyaguza buri kimwe nk’uko abivuga. BWIZA yabajije Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, ahakana iby’ayo makuru. Mu magambo make ati ” Oya.”
M23 niyo iri kugenzura Bunagana gusa kuri uyu wa 16 Kamena, hari amakuru ko ihanganye na FARDC ishaka kwisubiza uyu mujyi.