Umuryango w’abibumbye wamaze gutangaza ko ingabo zawo zikorera mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Congo zarashweho ibisasu byo mu bwoko bwa Rocket mu birindiro byazo.
Ntibiratangazwa niba hari abakomeretse cyangwa abapfuye kubera icyo gitero cyabereye mu Karere ka Kibindi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, agace inyeshyamba za M23 zirwaniramo. UN yamaganye icyo gitero cyayigabweho.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, igisirikare cya Congo cyari cyatangaje ko cyisubije uduce cyari cyambuwe nyuma y’imirwano ikomeye. Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo yatangiye kuva muri Mata yatumye abantu bagera ku bihumbi 175 bava mu byabo.
Umwuka mubi wzamutse hagati ya Congo n’u Rwanda ruhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose rutera M23. Ku wa Gatatu, abayobozi bakuru ba Loni babwiye akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ko M23 yitwara nk’igisirikare gifite ubushobozi.
Benshi batangiye kwitegura isura nshya y’intambara nyuma yaho izi ngabo za MONUSCO zirashweho aho bivugwa ko uyu mutwe wa M23 wakojeje agati mu ntozi ko izi ngabo zigiye kwifatanya na FARDC zikawucanaho umuriro.