Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yanyomoje amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Komanda wabo. Maj. Gen. Sultani Makenga yapfuye.
Bamwe mu Banyekongo bakoresha imbuga nkoranyambaga guhera ku wa 24 Kamena, bavugaga ko Gen. Makenga yiciwe hamwe na Colonel Yousouf Mboneza n’abandi barwanyi bakuru. Bavugaga ko bose biciwe mu gitero cya kajugujugu y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, muri teritwari Rutshuru.
Umunyamakuru w’Umunyekongo ukorana n’ibinyamakuru birimo France 24, Justin Kabumba, yatangaje ko hari ijwi riri mu rurimi rw’Ikinyarwanda rwakwirakwiye ryemeza urupfu rwa Makenga.
Kabumba yagize ati: “Ijwi riri mu Kinyarwanda riri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga guhera ejo ku wa Gatanu, ribika Gen. Makenga wa M23. Biragoye kwemeza aya makuru. Turi gushaka ukuri kw’iri jwi.”
Umunyamakuru Christophe Rigaud na we gukurikiranira hafi ibibera muri Rutshuru muri iyi minsi, we yavuze yahawe amakuru n’abashinzwe umutekano bemezaga ko abarwanyi bakuru batatu ba M23 baba bishwe.
Rigaud washinze ikinyamakuru Afrikarabia yagize ati: “Impuha ku rupfu rwa Sultani Makenga: nta makuru y’impamo araboneka gusa abashinzwe umutekano bemeza urupfu rwa Colonel Yousouf Mboneza n’abandi bofisiye 3 ba M23 nyuma y’igitero cya kajugujugu ya FARDC.”
Abajijwe niba aya makuru ari impamo, Maj. Ngoma kuri uyu wa 26 Kamena yemeje ko ari igihuha, ati: “Komanda wa M23 Sultani Makenga ntabwo yapfuye.”
Mu gushimangira ko uyu musirikare akiriho, M23 yashyize kuri konte ya Twitter yayo amafoto abiri y’uyu musirikare yemeza ko ari ay’uyu munsi ubwo yari yasuye abarwanyi bayo i Bunagana.
Yagize iti: “Général Sultan Makenga uyu munsi yasuye abasirikare ba M23 bari mu mujyi wa Bunagana.”
Ifoto imwe igaragaza Maj. Ngoma wambaye impuzankano nshya ya M23 ahagaze iburyo bwa Gen. Makenga, we wambaye impuzankano ya FARDC, inkweto y’umweru. Nk’ubusanzwe uyu komanda afite inkoni agenderaho mu kuboko kw’ibiryo. Inyuma yabo ku musozi bahagazeho, hagaragara umusirikare umwe ubarinze.
Indi foto igaragaza Maj. Ngoma na Gen. Makenga bicaye hejuru kuri uyu musozi, imbere y’ameza ya pulasitiki y’ubururu, ateretseho icyombo na telefone eshatu zigezweho, bigaragara ko ari zo bakoresha mu itumanaho.