Biravugwa ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bahoze bayikinira ndetse bakaniyigiramo ibihe byiza, Youssef Rharb Luvumbi Héritier ngo babe bayigarukamo.
Amakuru yamenyekanye ni uko aba bakinnyi bombi nta gihindutse bazagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Ku ruhande rw’umunya-Maroc, Youssef Rharb azaza n’ubundi kuri gahunda y’amasezerano Rayon Sports ifitanye na Raja Cassablanca yo kuba impande zombi zatizanya abakinnyi.
Uyu mukinnyi aheruka muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yasubiye muri Maroc mu buryo butari bwiza ariko ubu bikaba bivugwa ko yisabiye kugaruka. Binyuze muri Raja amakuru yizewe ni uko yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse nta gihindutse ashobora kuzagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Uyu mukinnyi agiye kugaruka nyuma y’uko agisubira muri Maroc yabuze amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Raja, aza kubona amahirwe yo kujya gukina muri Dijon mu Bufaransa ariko birangira ku munota wa nyuma bipfuye.
Undi mukinnyi utegerejwe ni rutahizamu Héritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo, ni nyuma yo gutandukana na Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.
Uyu mukinnyi wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports mu mezi ane yayikiniye hagati ya Mata na Nyakanya 2021 byitezwe ko azagera mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku buryo yazakina umukino w’abakeba uzahuza Rayon Sports na APR FC tariki ya 17 Ukuboza 2021.
Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo uyu mukinnyi abone ibyangombwa ku buryo yazakina uyu mukino utegerejwe na benshi.