Lt Col Tharcisse Muvunyi wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfiriye muri Niger aho yabaga nyuma yo kurangiza igihano cye, aho bivugwa ko urupfu rwe rwabayeho nyuma yo gusaba ubufasha bwo kujya kwivuza mu Bwongereza ariko ntabuhabwe.
Tharcisse Muvunyi yahoze mu Ngabo za FAR ndetse ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yafatiwe mu Bwongereza maze ku wa 30 Ukwakira 2000 yoherezwa i Arusha muri Tanzania aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu 2010.
Yaje gusaba kurekurwa mbere y’uko igifungo yahawe kirangira, maze abyemererwa ubwo yari amaze muri gereza imyaka 12.
Umunyamategeko we, Abbe Jolles, yabwiye Reuters ko ku wa Gatanu “yasanzwe yapfiriye mu bwogero bw’umwe mu bo babanaga”.
Muvunyi yabaga muri Tanzania kugeza mu 2012, nyuma mu 2021 yoherezwa muri Niger hamwe n’abandi barindwi bari bararekuwe na ICTR nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye. Ku wa 5 Gicurasi, ngo yasanzwe mu rugo rwe yataye ubwenge, ajyanwa kwa muganga, arasuzumwa ariko isuzuma yakorerwaga mu bwonko ngo barebe ikibazo yagize ntabwo ryarangiye. Yaje gusezererwa ku wa 10 Gicurasi.
Nyuma y’iminsi itandatu, umunyamategeko we yandikiye Loni asaba ko Muvunyi yakoherezwa mu Bwongereza akajya kuvurwa ariko ubusabe bwe ngo ntibwakirwa.
Ibaruwa yeretse Reuters yagiraga iti “Muvunyi akeneye kwitabwaho n’abaganga byihutirwa.”
Ngo ntabwo yigeze isubizwa.
Loni ntiyigeze igira icyo itangaza kuri iki kibazo.
Muvunyi yari muri Nigeri hamwe n’abandi banyarwanda boherejweyo na Loni nyuma yo kurangiza ibihano byabo kuko banze gutahuka mu Rwanda.
Abo ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.
Lt Colonel Muvunyi Tharcisse yashinjwe uruhare mu rupfu rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside aho yafatanije n’abandi basirikare barimo Lt Col Muvunyi.