Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, akomeje kotswa igitutu asabwa kugaragaza aho umuryango ayoboye uhagaze ku kibazo cy’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine kuko ngo ari wo muryango wonyine wakomeje kwifata.
Minisitiri wa Canada ushinzwe imibanire mpuzamahanga na Francophonie, Nadine Girault watangiye kuri uyu wa Gatandatu uruzinduko ruzamara hafi icyumweru, yabwiye ikinyamakuru La Presse muri Canada ko azaboneraho kwamagana igitero cy’u Burusiya mu nama y’abaminisitiri bashinzwe Francophonie mu nshingano zabo.
Muri gahunda ye kandi, Nadine Girault arateganya kubonana na Louise Mushikiwabo. Umuryango wa OIF kugeza ubu wanze kugira uruhande ubigamiraho mu ntambara ihuje u Burusiya na Ukraine, igihugu ndetse cy’umunyamuryango w’indorerezi. Girault yafashe uku kwifata nk’igitangaza.
Yagize ati “ Njye nzakomeza kotsa igitutu kugira ngo umuryango ugaragaze aho uhagaze ku mugaragaro. Bagomba gusohoka. Ni ngombwa ko bavuga ku mugaragaro aho bahagaze.”
Yakomeje agira ati “ Ndatekereza ko Mushikiwabo agomba gutangira kumva igitutu cy’abanyamuryango…kugirango gusa afate uruhande. Niwo muryango wonyine utarahasohoka,”
Uyu Munyakanadakazi yemeza ko ibiganiro byamaze kuba hagati y’ibiro bye ndetse n’ibya Mushikiwabo, kandi ko umushinga w’umwanzuro urimo gutegurwa muri OIF utanga icyizere. Minisitiri Girault kandi yavuze ko kuba ibihugu byinshi muri Afurika bitatinyuka kunenga u Burusiya ari “ukubera inyungu z’ubucuruzi”.