Lionel Sentore wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, yavuze ko yatunguwe n’uko umugore we Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime ya Bamenya, yabyaye.
Ibi yabitangaje mu gihe mu minsi ishize ari bwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux yemereye itangazamakuru ko yibarutse umwana we wa kabiri, icyakora yirinda kwemeza niba ari uwa Lionel Sentore bari baherutse gukora ubukwe, yanga no kubihakana.
Inkuru bijyanye Wasoma: Bijoux uzwi muri Bamenya yibarutse ubuheta atakibana n’umugabo we
Ubwo yari abajijwe niba atashye i Kigali aje guhemba umugore we uherutse kwibaruka, Lionel Sentore yavuze ko atunguwe no kumva ayo makuru.
Ati “Yarabyaye? Ayo makuru sinari nyazi ariko ubwo ndayamenye. Ariko nta cyo nari mbiziho!”
Abajijwe niba byemeza ko batandukanye, yirinze kubihamya, ati “Ntacyo byemeza, ariko nta cyo nzi ku makuru yo kubyara kwe n’ibindi biri inyuma yabyo, gusa ubu ntangiye kuyamenya.”
Uyu muhanzi yabajijwe niba mu bigize urugendo rwe hatarimo guhura na Bijoux, arabihakana ati “Njye urugendo rwanjye rurimo akazi n’umuryango, Bijoux ntabwo arimo!”
Ku rundi ruhande ariko Lionel Sentore yavuze ko ari i Kigali muri gahunda zo gusura umuryango we, kuruhuka no gukora umuziki.
Ati “Hari imishinga y’indirimbo nakoranye na DJ Pius ndetse na Mike Kayihura njemo i Kigali, ndi no muri gahunda zo gusura umuryango wanjye!”
Mu 2020 Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana. Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n’inkuru z’uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe muri Mutarama 2022.
Icyakora nyuma y’igihe gito hadutse andi makuru y’uko batandukanye, akaba yarahise ashaka undi mukunzi kuri ubu bivugwa ko ari na we babyaranye.