Umunya-Argentine Lionel Messi, yahawe igihembo cy’uko ari we mukinnyi w’ibihe byose (GOAT) umupira w’amaguru wagize kuva wabaho.
Ni igihembo Messi wahoze akinira amakipe ya FC Barcelona na Paris Saint-Germain mbere yo kwerekeza muri Inter Miami yahawe n’ikinyamakuru Marca.
Marca ni ikinyamakuru cyo muri Espagne cyandika inkuru z’imikino akenshi ziba zibogamiye kuri Real Madrid yanyuzemo abandi bakinnyi b’ibihangange nka Cristiano Ronaldo, Ronaldo Nazario na Zinedine Zidane.
Messi ubwo yashyikirizwaga kiriya gihembo yatangaje ko agisonzeye gukomeza gutwara ibikombe, n’ubwo imyaka ikomeje kugenda yiyongera.
Lionel Messi nk’umukinnyi amaze gutwara ibikombe 46, ibimugira umukinnyi wa mbere umaze gutwara byinshi mu mateka ya ruhago.
Uyu mukinnyi kandi byibura amaze kwegukana ibihembo bibarirwa muri 56 yatwaye ku giti cye.
Usibye Messi, Marca yashyize Cristiano Ronaldo bakunze guhangana ku mwanya wa kabiri, mu gihe umunya-Brésil Pele yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi b’ibihe byose babayeho mu mateka ya ruhago.