Nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi, benshi bakavuga ko kizigenza Lionel Messi ashbora guhita asezera mu ikipe y’igihugu ya Argentina Lionel Messi yamaze amatsiko benshi bari bategereje kumva icyo atangaza kuri iki cyemezo.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yatangaje ko nyuma yo kuyihesha Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabaye icya gatatu itwaye yifuza gukomeza kuyikinira. Messi yatsinze ibitego bibiri ubwo Argentine yagwaga miswi n’u Bufaransa ibitego 3-3, mbere yo kubutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 kuri Penaliti 4-2.
Mu gihe abenshi batekerezaga ko nyuma y’iki gikombe cy’Isi agomba gusezera, Messi yatangaje ko iyo gahunda ntayo afite.
Ati: “Sindi busezere, ndashaka gukomeza gukina nk’uwatwaye Igikombe cy’Isi.”
Messi waganiraga na TyC Sports yakomeje agira ati: “Reba uko ibintu byifashe, ni ibintu byiza cyane, nabyifuzaga cyane. Imana yagombaga kukimpa [Igikombe cy’Isi], niyumvagamo ko kigomba kuba iki. Twaratesetse, ariko tuza kukibona.”
Messi yunzemo ko kuri ubu nta kindi agifite cyo gusaba Imana, nyuma yo kumuha Igikombe cy’Isi yari amaze imyaka myinshi yifuza.
Ati: “Mu by’ukuri nifuzaga guhagarika kariyeri yanjye ntwaye Igikombe cy’Isi, nta kindi numva nasaba. Ndashima Imana ku kuba yarampaye buri kimwe. Gusa n’aho nsoza kariyeri yanjye ntwaye Igikombe cy’Isi biranyuze.”
Messi wabajijwe ikiza gukurikiraho nyuma y’Igikombe cy’Isi, yavuze ko nyuma yo gutwara Copa Amerika n’Igikombe cy’Isi yumvaga yasezera mu kipe y’Igihugu ya Argentine, gusa kuri ubu akaba yifuza gukomezanya na yo byibura imikino mike.
Umutoza Lionel Scaloni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, yasabye Messi ko yakomeza kuyikinira igihe kirekire gishoboka. Scaloni wahoze akinana na Messi mu kipe y’igihugu, yavuze ko binabaye byiza yazanayikinira mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizaba afite imyaka 39 y’amavuko.
Ati: “Mbere na mbere dukeneye kumuzigamira umwanya mu gikombe cy’Isi cya 2026 niba yifuza gukomeza gukina. Niba yifuza gukomeza gukina, azaba ari kumwe natwe.”
Scaloni yavuze ko Messi ari we ufite mu biganza bye icyemezo cy’uko yakomezanya na Argentine ndetse n’icy’ahazaza he.
Yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba yarashoboye kumutoza we na bagenzi be, amushimagiza nk’umukinnyi uha byinshi bagenzi be bakinana.