Umunya-Argentine Lionel Messi yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere ku Isi ufite ifoto yakunzwe ku rubuga rwa Instagram kurusha izindi ku Isi, ahigitse iy’igi yari isanganywe uyu muhigo.
Ku Cyumweru nyuma y’uko Messi na bagenzi be bari bamaze kwegukana Igikombe cy’Isi batsinze u Bufaransa kuri penaliti 4-2, yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto 10 ari kumwe na bagenzi be bishimira Igikombe.
Mu masaha 17 yari amaze kuva ayashyizeho, abayakunze bari bamaze kugera kuri miliyoni 52, ndetse abakurikira uyu mukinnyi kuri Instagram bahise bazamuka bagera kuri miliyoni 400.
Ibi bigira Messi umuntu wa kabiri ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi kuri Instagram, nyuma ya Cristiano Ronaldo ukurikirwa n’ababarirwa muri miliyoni 519.
Amafoto ya Messi yaherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Nabirose inshuro nyinshi cyane, nabishakaga cyane kandi sinacitse intege.”
Uyu rutahizamu wa PSG yakomeje ashimira umuryango we ku kuba waramubaye hafi, ndetse n’abafana babaye inyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.
Yunzemo ati: “Twerekanye na none ko Abanya-Argentine iyo dushyize hamwe, twunze ubumwe tugera ku byo tugomba gukora. Iri shimwe ni iry’iri tsinda, birenze ibikorwa by’umuntu umwe. Ni imbaraga zo kurwanira hamwe ngo tugere ku nzozi duhuriyeho.”
Mu busanzwe ifoto yari isanganywe umuhigo wo gukundwa n’abantu benshi kuri Instagram ni iy’igi yashyizweho na Chris Godfrey muri Mutarama 2019. Ni ifoto kuri ubu imaze gukundwa n’abakabakaba miliyoni 56.
Umuhigo iyi foto yari isanganywe cyakora cyo yamaze kuyamburwa n’ariya mafoto ya Messi, kuko ubwo twandikaga iyi nkuru yari yamaze gukundwa n’abasaga 56,450,535.
Mu zindi foto iya Messi yatambutseho harimo yamamaza Louis Vuitton yashyizwe hanze na Cristiano Ronaldo [ari kumwe na Lionel Messi] mbere gato y’Igikombe cy’Isi, yo yakunzwe n’abantu miliyoni 41,9.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru Messi ubwo yashyiraga kuri Instagram ye indi foto ye afite Igikombe cy’Isi ari mu ndege yiteguraga guhaguruka muri Qatar yerekeza muri Argentine yo yakunzwe n’abarenga miliyoni 33.
Ubwo Cristiano Ronaldo yatangaza ko umukunzi we, Georgina Rodriguez atwite mu Ukwakira 2021, ifoto yakoresheje yo yakunzwe n’abantu miliyoni 32,6 naho iyo Messi yashyize hanze ari kumwe na Ronaldo [bamamaza Louis Vuitton] igira miliyoni 32,2.
Messi kandi afite amafoto menshi kuri Instagram yakunzwe n’abarenga miliyoni 20.