Umunya-Argentine Lionel Messi yamaze kugera ku bwumvikane na Paris Saint-Germain asanzwe akinira bw’uko agomba kuyongeramo amasezerano, atera umugongo FC Barcelona yifuzaga kumwisubiza.
Messi ni umukinnyi wa PSG nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi ya 2020. Uyu munya-Argentine aracyafitanye na PSG amasezerano agomba kurangira mu mpeshyi itaha ya 2023.
Amakuru yariho cyakora cyo yavugaga ko FC Barcelona biciye muri Juan Laporta usanzwe ari Perezida wayo ifite gahunda yo gutangira kuvugisha Messi wayikuriyemo mbere yo kuyandikiramo amateka, mu rwego rwo kumureshya kugira ngo ayisubiremo.
Barça yari yatangiye gutegura kumuganiriza nyuma y’uko asoje imikino y’Igikombe cy’Isi cyarangiye we na bagenzi be bakinana mu kipe y’igihugu ya Argentine bacyegukanye. Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko Messi wari waravuze ko azafata icyemezo ku hazaza he nyuma y’Igikombe cy’Isi, yamaze kumvikana na PSG ko bagomba gukomezanya.
Ni inkuru yanemejwe n’ibinyamakuru birimo SPORT cyandikirwa i Catalunya mu mujyi wa Barcelona ndetse na Le Parisien cy’i Paris mu Bufaransa. Messi bivugwa ko yumvikanye mu magambo na PSG ko agomba kongera amasezerano yo gukomeza kuyikinira kugeza muri 2025, ibisobanura ko azongera amasezerano y’imyaka ibiri.
Gusa, Fabrizio Romano yavuze ko ibizaba bikubiye muri ariya masezerano mashya ndetse n’amafaranga uyu mukinnyi rurangiranwa azajya ahembwa bizaganirwaho mu minsi iri imbere, gusa akavuga ko gahunda yo kongera ariya masezerano iri kwihutishwa na Nasser Al-Khelaifi usanzwe ari Perezida wa PSG na Luis Campos usanzwe agira inama iyi kipe mu byerekeye umupira w’amaguru.
Amakuru avuga ko Messi yahisemo gutera FC Barcelona umugongo bitewe n’uko umubano we n’abayobozi b’iyi kipe barangajwe imbere na Perezida Laporta umaze igihe warajemo igitotsi.