Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yamaze gutumiza terefoni z’akataraboneka 35 zo guha bagenzi be bakinana mu kipe y’igihugu; nk’ishimwe ryo kuba baratwaranye Igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.
Terefoni Messi yamaze gutumiza ni izo mu bwoko bwa iPhone 14 ziri mu zigezweho zikorwa n’uruganda rwa Apple dore ko izo yahaye bagenzi be zihariye kuko zikozwe muri zahabu.
Amafoto yamaze kujya hanze yerekana buri terefoni iriho numéro buri mukinnyi wa Argentine yambaraga mu gikombe cy’Isi n’amazina ye, ndetse n’inyenyeri eshatu zigaragaza ibikombe by’Isi Argentine imaze kwegukana.
Amakuru avuga ko Messi yamaze kwishyura abarirwa muri £175,000 (Frw miliyoni 229) yo gutumizaho ziriya terefoni.
Ni amakuru yanemejwe n’uwitwa Ben usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa iDesign Gold, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun.
Uyu yavuze ko Messi yifuzaga guha impano buri wese wari ugize ikipe y’Igihugu ya Argentine, gusa akaba atifuzaga guha bagenzi be iy’amasaha nk’uko andi makipe yagiye abigenza mu bihe byashize.
Ben yagize ati: “Lionel si umukinnyi w’ibihe byose gusa, ahubwo ni umwe mu bakiriya b’imena cyane ba iDesign Gold ndetse mu mezi make ashize nyuma y’Igikombe cy’Isi yaratuvugishije.”
“Yavuze ko ashaka impano yihariye yaha abakinnyi bose ndetse n’abatoza mu rwego rwo kwishimira iriya ntsinzi idasanzwe, gusa ntiyashakaga impano imenyerewe y’amasaha. Namusabye rero ko twamukorera iPhones za zahabu ziriho amazina yabo, hanyuma icyo gitekerezo aragikunda.”
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Argentine yegukanye igikombe cy’Isi cya 2022, itsinze u Bufaransa bari baguye miswi y’ibitego 3-3 kuri Penaliti 4-2.
Gutwara iki gikombe byahesheje uyu mukinnyi kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi gitangwa na FIFA.
Messi ubwo yitabiraga ibirori byo kumuha kiriya gihembo ku wa Mbere w’iki cyumweru i Paris, yagituye bagenzi be bakinana ndetse n’umutoza Lionel Scaloni; ashimangira ko iyo bataba bo atari kucyegukana. Yunzemo ko gutwara Igikombe cy’Isi byatumye agera ku nzozi yifuzaga nk’umukinnyi.