Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINCOM, yashyizeho ibiciro ntarengwa by’umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kuwugurisha ku nganda zemewe.
Bikubiye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 isaba abahinzi n’Abanyarwanda gukurikiza ibiciro bishya by’umuceri.
Muri iryo tangazo, MINCOM ivuga ko ibiciro bishya by’umuceri udatonoye bigomba guhita bikurikizwa, aho umuceri wa Kigori utagomba kurenga 450frw, umuceri w’intete ziringaniye nawo ntugomba kurenga 460frw, uw’intete ndende ni 465frw naho basimati ni 710frw.
Ni mu gihe umuceri utonoye w’intete ngufi waguriwe ku ruganda utagomba kurenga amafaranga 810frw ku w’intete ziringaniye ni 835frw, uw’intete ndende 860frw mu gihe basimati ari 1515frw
Umucuruzi munini waranguye umuceri, uw’intete ngufi ni 835frw, uw’intete ziringaniye ni 860frw, uw’indende ni 885frw naho basimati 1540frw.
Ni mu gihe umucuruzi muto ari amafaranga 860 ku muceri w’intete ngufi, 885frw ku muceri w’intete ziringaniye, uw’intete ndende ni 910frw naho basimati ni 1565frw
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINCOM, ivuga ko yashingiye ku myanzuro y’inama yateranye ku wa 8 Kamena 2023, yahuje iyi Minisiteri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, abayobozi bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere duhingamo umuceri, abahagarariye impuzamahuriro y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, n’abahagarariye ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yasabaye abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku nganda zemewe kuwutanga gusa. Ibi biciro bishya bigiyeho mu gihe ibyari byarashyizweho ku wa 19 Mata uyu mwaka bitigeze bikurikizwa.