Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe guhabwa umwanya wo gutera akabariro n’abo bashakanye kuko buri mu bureganzira bamburwa igihe bafunzwe.
Igikorwa cyo gutera akabariro mu bihugu bimwe na bimwe, gifatwa nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ku buryo n’abafunze kubera ibyaha bitandukanye mu gihe runaka bemererwa kubonana n’abo bashakanye mu buryo bwihariye, bagakora icyo gikorwa kibahuza.
Nko mu bihugu nk’u Budage, Canada, u Burusiya na Brésil, ni mu gihe nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki gikorwa cyemewe muri Leta nka California, Connecticut, Washington na New York.
Mu Rwanda iki gikorwa cyemerewe imfungwa zaturutse muri Sierra Leone gusa mu gihe izindi mfungwa zo mu Rwanda zo zitari zabyemererwa. Hari abafite ababo bafunze bifuza ko nabo bajya bemererwa guhura nabo bashakanye bagatera akabariro kuko ngo byabarinda kubaca inyuma.
Umwe mu baturage aherutse kubwira Igihe ko kugira umugabo cyangwa umugore agafungwa , uwo bashakanye hari uburenganzira Leta ihita imwambura nyamara aba nk’aho nawe aba yakoze icyaha agasanga igihe kigeze ngo Leta ishyireho ubu buryo bwo guhuza abari kugororwa n’abo bashakanye kugira ngo batere akabariro.
Uyu mugore yagize ati “Iyo uriya mugabo wanjye bamufunze bakanga ko dutera akabariro nanjye baba bampannye kandi nta cyaha nakoze.
Bishobora kuvamo gusenyuka k’umuryango kuko hari abatakwihanganira imyaka runaka aba yakatiwe. Ikindi mu bihugu byateye imbere hari umunsi umwe bagena nibura mu kwezi umugabo n’umugore bakabonana na hano byakorwa.”
Mu kiganiro inzego zibumbiye mu butabera ziherutse guha itangazamakuru, iki kibazo kiri mu byagarutsweho, maze Minisitiri w’Ubutabera n’Umuyobozi Mukuru wa RCS bavuga ko iyo umuntu yafunzwe uburenganzira bwo gutera akabariro buba buri mu byo yambuwe.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, yavuze ko mu mategeko y’u Rwanda ubwo burenganzira abagororwa batari babwemererwa gusa ngo abagororwa baturutse muri Sierra Leone bafungiwe mu Rwanda bo barabwemerewe bitewe n’amasezerano igihugu cyagiranye n’urukiko rwabohereje.
Yavuze ko ubundi burenganzira bwose bw’abagororwa bwubahirizwa ariko ubwo bwo guhabwa uruhushya rwo gutera akabariro ngo ntabwo burimo.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel we yavuze ko hari byinshi mu butabera abantu bagenda baganiraho ariko ko ikijyanye no kwemerera abantu bafunze gutera akabariro bitemewe mu Rwanda. Yavuze ko abantu bazakomeza kubiganiraho babona ari ngombwa bikaba byakwemezwa ariko ngo ubu ntabwo byemewe.
Ati “ kugeza ubu ng’ubu ntabwo byemewe n’amategeko, iyo umuntu yafunzwe hari uburenganzira aba yambuwe harimo nubwo kwidegembya, ubu rero mu Rwanda ubwo ni bumwe mu burenganzira uba wambuwe bitewe n’ibyo uba wakoze.”
Nubwo hari abashyigikiye ko uburenganzira bwo gutera akabariro bwashyirwaho, hari n’abandi batabishyigikiye bavuga ko iyo umuntu afunze aba agomba kwamburwa uburenganzira ku bintu binyuranye kugira ngo koko amenye ko hari amakosa yakoze bituma hari nibyo adashobora kwemererwa.