Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo MIFOTRA, yisubiyeho itangaza ko ku munsi wa kabiri tariki 03 Gicurasi 2022 na ho ari umunsi w’ikiruhuko nyuma yuko yari yatangaje ko kuri uyu munsi akazi kazakomeza nkuko bisanzwe.
Ni ibintu bitari byishimiwe n’abantu kuko benshi bakomezaga bavuga ko birengagije itegeko ritanga ikiruhuko ku minsi y’ikiruhuko yahuriranye bityo bagaheraho basaba iyi minisiteri gutanga ikiruhuko ku wa mbere tariki 02 no ku wa kabiri tariki 03 Gicurasi 2022 aribwo yongeye kwisubiraho igatanga ikiruhuko kuri iyi minsi ibiri.
Itariki ya 2 Gicurasi yagizwe ikiruhuko cy’Umunsi Mukuru w’Umurimo bitewe n’uko Itariki ya 1 Gicurasi yizihizwaho uwo munsi yahuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru. Uyu munsi w’ikiruhuko wahuriranye n’icy’umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri) nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatandatu byatumye ku wa kabiri tariki 03 na ho batanga ikiruhuko.
Iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.
Iri teka rikomeza rivuga ko iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho. Naho iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye.
Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko riteganya igera kuri 15 buri mwaka.