Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego yashyizweho n’Umuryango Human Right Watch uharanira uburenganzira bwa muntu, iwushinja guhora uyitoteza wisunze ibirego bitari ukuri.
Ni nyuma y’inyandiko Human Right Watch yasohoye kuri uyu wa Gatatu ishinja ubutabera bw’u Rwanda guhonyora uburenganzira bw’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bwo kuvuga ibyo batekereza. Iyi nyandiko ndende ishinja u Rwanda kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, abasesenguzi n’impirimbanyi binyuze mu kubashyikiriza ubutabera bashinjwa ibyaha by’ibihimbano.
Uyu muryango uvuga ko ari ibintu wabonye nyuma yo gukurikirana imanza zitandukanye no gusesengura inyandiko z’imanza z’abo uvuga ko bafunzwe ku bw’impamvu za Politiki.
Mu banyapolitiki HRW ivuga ko bafunzwe, ivuga ko abenshi bazira kugaragaza ibitekerezo bidahura n’umurongo wa Leta y’u Rwanda, ibidatandukanye n’abanyamakuru uvuga ko bazira kuba atari abanyamuryango b’urwego rw’abanyamakuru Nyarwanda bigenzura (RMC) ndetse no gutangaza inkuru zidahuye n’umurongo wa Leta.
Ni ibyashimangiwe n’umuyobozi w’uriya muryango muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge. Uyu yavuze ko urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda “butigenga ngo bube bwahagarara burinde ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwisunze amategeko mpuzamahanga.”
Abo HRW yatanzeho urugero ni abarwanashyaka b’ishyaka Dalfa-Umurinzi rya Victoire Ingabire batawe muri yombi mu mwaka ushize bakurikiranweho ibyaha bitandukanye. Barimo kandi Niyonsenga Dieudonné, NSENGIMANA Théoneste, Idamange Yvone na Uzaramba Karasira Aimable bamenyekanye kuri YouTube.
HRW ivuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi yandikiye Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja imusaba guhabwa inyandiko zijyanye n’ibyaha bakurikiranweho gusa akanga kuyisubiza.
Yavuze ko mu gihe habura imyaka ibiri ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’amezi make u Rwanda rukakira inama ya Common Wealth, Leta ikwiriye kurekura bariya bose bafunzwe ndetse igaharanira ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo azabe mu mucyo no mu bwizanzure.
Mudge yagize ati: “Abafungiwe ubusa bose bagomba guhita barekurwa nta shyiti, ndetse amategeko mabi yatumye bakurikiranwa akwiye gusubirwamo kandi hakurikijwe amahame mpuzamahanga y’ubwisanzure.”
U Rwanda rwamaganye ibirego bya HRW, ruyishinja guhora irutoteza
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter ye, yashinje Human Right Watch guhora itoteza u Rwanda.
Ati: “Itoteza u Rwanda ruhora rukorerwa na Human Rights Watch nta kindi rigamije kitari gusiga icyasha ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Afurika.”
Makolo yanyomoje ibyatangajwe na HRW, avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukorera mu mucyo no mu bwizanzure, kandi bugendendeye ku mategeko y’u Rwanda, ay’akarere ndetse n’amabwiriza mpuzamahanga.
Yunzemo ko mu Rwanda abantu bose bareshya imbere y’itegeko, ndetse hakaba nta n’umwe ugezwa imbere y’ubutabera kubera kugaragaza ibitekerezo bye bya Politiki.