Leta y’u Rwanda yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko yamaze gukaza ingamba zo kurinda imipaka ndetse n’ikirere cyarwo, ku mpamvu z’uko impungenge zo kuba rwahungabanyirizwa umutekano n’Igisirikare cya Congo ndetse n’umutwe wa FDLR zikomeje kwiyongera.
Bikubiye mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ikomoza ku makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu u Rwanda na RDC bimaze igihe bidacana uwaka, ku mpamvu zijyanye n’umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za Congo. Uyu mutwe umaze igihe wigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Congo Kinshasa imaze igihe ivuga ko u Rwanda ari rwo ruwuha ubufasha, gusa rwo rukavuga ko ibibazo byawo na Leta y’i Kinshasa bireba bo ubwabo nk’abanye-Congo.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo bya M23 na Congo, Inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iheruka gusaba impande zombi guhagarika imirwano zikayoboka inzira y’ibiganiro; gusa imyanzuro yafatiwe muri iriya nama ntacyo yigeze igeraho.
Ni imyanzuro ishyigikira ibiganiro bya Nairobi na Luanda na byo bigamije gukemura amakimbirane yo muri Congo, gusa ibyo biganiro kugeza ubu nta cyo birabasha kugeraho, n’ubwo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uw’Ubumwe bw’u Burayi na bo batangaje ko bayishyigikiye.
U Rwanda ku ruhande rwarwo ruvuga ko kuba biriya biganiro bishyigikiwe n’Umuryango mpuzamahanga ari ibyo “kwakirizwa yombi kandi ni ingirakamaro.”
Ruvuga kandi ko ari byiza kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo zasohoye ku wa 22 Gashyantare 2023 zarashimangiye ibyemezo by’akarere ku byerekeye imvugo z’urwango [muri RDC], imvururu zishingiye ku moko, gahunda yo gucyura impunzi ndetse no kwambura intwaro FDLR.
Itangazo rya Guverinoma rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakora zisa n’izihora zirengagiza inzira z’akarere “binyuze mu gushyigukira imvugo z’ibinyoma za RDC zishyira ibirego ku Rwanda ku byerekeye ibibazo byayo.”
Ku bwa Guverinoma y’u Rwanda, “kuba Umuryango mpuzamahanga buri gihe unanirwa kwamagana Guverinoma ya RDC ku bwo gusigasira FDLR bitera RDC umurava wo gukomeza guha intwaro no gufatanya mu mirwano n’uyu mutwe w’abajenosideri, wagabye ibitero byambukiranya imipaka mu Rwanda ufatanyije n’Igisirikare cya Congo (FARDC).”
U Rwanda ruvuga ko biriya bitero byerekana ko FDLR na FARDC ari ikibazo ku mutekano warwo.
Rwunzemo ruti: “FDLR si umutwe wo kurenza ingohe, kandi impamvu nyamukuru y’imikoranire yayo na FARDC ni ugutera u Rwanda.”
Guverinoma yamenyesheje amahanga ko kuri ubu Leta ya Congo imaze amezi menshi yongera Ingabo hafi n’umupaka wayo n’u Rwanda, ibirenze ibyo ikaba inakomeje kuhongera ibikoresho bya gisirikare ndetse n’abacancuro.
Ibi biri mu byatumye u Rwanda rukaza ingamba zo kurinda imipaka yarwo ndetse n’ikirere cyarwo, ku bw’impungenge z’umutekano warwo, nk’uko itangazo rya Guverinoma rikomeza ribivuga.
Riti: “Bijyanye n’impungenge zikomeye z’u Rwanda ku mutekano warwo, ingamba z’ubwirinzi ndetse n’izo kwirwanaho zakajijwe uko bikwiye mu kwirinda ivogera ry’ikirere cyacu ndetse n’imipaka. Izo ngamba ziteguye kwitabazwa mu kwirinda ikibazo icyo aricyo cyose cyambukiranya umupaka, hagendewe ku buremere bwacyo, inkomoko ndetse n’ubwoko.”
U Rwanda rwavuze ko rutazigera na rimwe rwemera ko hari umutwe n’umwe warutezamo ibibazo, rushimangira ko rutazahwema kwita ku mutekano w’abaturage barwo.