Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga inkunga mu kigega cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kigenewe ibikorwa by’amahoro, mu gihe harimo kwegeranywa ubushobozi bwo gushyigikira urugendo rwo gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ufite ingabo mu burasirazuba bwa RDC, EACRF, zikeneye amikoro ahagije ngo zibashe gusohoza ubutumwa.
Ni amikoro agomba kuva mu bihugu bigize umuryango binyuze mu misanzu yabyo, ikiyongera ku nkunga z’abafatanyabikorwa.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iheruka kubera i Bujumbura, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, yahishuye ko hari ibihugu byamaze gutanga imisanzu yabyo.
Ati “Nanone, uretse imisanzu yavuye ku nshuti zacu Angola na Senegal, ndifuza kwemeza ko Repubulika ya Kenya, Tanzania na Uganda byatanze mu kigega cya EAC miliyoni 1$ kuri buri gihugu, ndetse Repubulika y’u Rwanda na yo yemeye gutanga inkunga yarwo muri uru rugendo.”
Ni amafaranga yahise anyuzwa mu kigega cy’uyu muryango, EAC Peace Facility. Icyakora, ntabwo ingano y’amafaranga u Rwanda rwemeye gutanga yatangajwe.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko “u Rwanda rwashimye iyi gahunda ndetse rwemera kuyishyigikira, ariko umusanzu uzatangwa ntabwo uremezwa.”
Nubwo EAC ishyize imbere ibikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, ikibazo cy’amikoro cyakomeje kuza mu bindi bikeneye umuti urambye.
Mu biganiro bihuza Abanye-Congo biyobowe na EAC, mu mwaka ushize, havutse intugunda zatumye bamwe mu mishyikirano bigumura, bavuga ko batahawe amafaranga bemererwa nk’insimburamubyizi (per diem), mu gihe abandi bahawe $ 300 bakavuga ko ari intica ntikize.
Umuhuza mu bibazo by’Abanye-Congo, Uhuru Kenyatta, yaje kwemeza ko ubunyamabanga bwa EAC bwishyuye amafaranga yasabwaga n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, nyuma y’uko icyo kibazo cyari cyatumye ibiganiro bisubikwa igitaraganya.
Mu cyumweru gishize kandi, Dr Mathuki yavuze ko mu nama iheruka y’akanama ka AU gashinzwe umutekano, kemeje ko igice kimwe cy’iki kigega cya Peace and Security Fund cyakoreshwa mu gushyigikira ibikorwa by’Ingabo za EAC mu burasirazuba bwa RDC.
Yakomeje ati “Icyakora, kugeza ubu turacyategereje itangwa ry’ayo mafaranga, bikaba ari ingenzi banyakubahwa ko mutanga umusanzu wanyu muri iki kibazo.”
Iyo nama yo muri Mata yemeje ko havanwa miliyoni 5$ muri AU Peace Fund, icyakora nayo ni amafaranga make ukurikije akenewe.
Izi ngabo zoherejwe muri RDC mu mpera z’umwaka ushize, zagombaga kumarayo amezi atatandatu guhera ku wa 8 Nzeri 2022, manda ikaba yararangiye ku wa 7 Werurwe 2023. Ziheruka kongererwa ikindi gihe cy’amezi atandatu.
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake mu kubonera umuti ibibazo by’umutekano muri RDC, rurenga ku kuba rushinjwa kugira uruhare muri ibyo bibazo, ibirego ruvuga ko nta shingiro bifite.
Ahubwo, mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagaragaje ko ibibazo bimaze igihe birimo na M23, ari iby’abanye-Congo ubwabo, ahubwo hatigeze habaho ubushake bwo kubikemura haherewe mu mizi.
Rwagaragaje ko icyo rushyize imbere ari uko ibibazo biri muri RDC bibonerwa umuti, rwaba rubigizemo uruhare cyangwa bikozwe n’abandi, ntirwahwema kuvuga ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo.
Nubwo u Rwanda ari umunyamuryango wa EAC, nta ngabo rufite muri EACRF, ndetse n’abayobozi bari baruhagarariye mu buyobozi bukuru bw’izi ngabo bakuwemo.