Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yijeje ubufasha ku burwayi bw’umwana wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru ufite ikibazo cyo kumbyimba inda bikabije kuri ubu umuryango we ukaba wari warabuze ubushobozi bwo kumuvuza.
Mu butumwa bwayo kuri twitter, ikinyamakuru gikorera mu Rwanda ”The Chronicles” cyatangaje ko uyu mwana wo mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru afite ikibazo amaranye imyaka igera kuri ine cyo kubyimba inda bikabije umuryango we ukaba warabuze ubushobozi bwo kumuvuza nyuma yo kumuvana mu bitaro yari arwariyemo bya CHUK kubera ubushobozi buke.
Avuga kuri iki kibazo, Dr Ntihabose Crorneille, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Ministeri y’Ubuzima, yavuze ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo. Yagize ati “Tugiye kubaza amakuru ajyanye n’ubuvuzi bwe [isuzumwa rye, ubuvuzi yahabwa] muri CHUK no mu Bitaro bya Nyamata ubundi tuzayagenderaho tugira icyo dukora mu nyungu z’umwarwayi.”
Ababyeyi b’uriya mwana ubaherutse gusurwa na televiziyo ikorera kuri YouTube ”Isimbi TV”, bari bakibwiye ko babuze ubushobozi bwo gukomeza kuvuza uyu mwana ari na ko asaba ubufasha umugiraneza wese waba ufite umutima wo gufasha.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Murungi Sabin nyiri Isimbi TV, yatangaje ko umubyeyi w’uriya mwana yamuhamagaye akamubwira ko bamwe mu bagiraneza bamaze kumuha amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw yo kugira ngo afashwe kuvurwa.
Ubutumwa bwa Murungi Sabin bwanditswe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, bwagiraga biti “Ejo mu cya kare bazazindukira kwa muganga ndetse ngo Ubuyobozi bw’ibanze mu Murenge wa Rweru bwamwemereye ko buzamufasha akabona ibyangombwa bituma asubira CHUK vuba na bwangu kugira ngo uyu mwana avurwe.”