Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyemeje guha igisirikare cya FARDC ibyo gikeneye byose kugirango gihashye inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro yose.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde, mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Tshisekedi kuwa Gatanu ushize, itariki ya 01 Nyakanga 2022 nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ivuga.
Umuyobozi wa Guverinoma kandi yavuze ko itsinda rye ryamaze no gufata ingamba ziboneye mu koroshya ibijyanye no kwinjiza mu gisirikare urubyiruko nk’uko byifujwe n’umukuru w’igihugu.
Yizeza icyemezo cyo kurengera ubusugire bw’igihugu, Minisitiri w’intebe yibukije ko Guverinoma ayoboye bitayisaba ingufu mu guha ingabo uburyo bukenewe kugira ngo zihangane n’icyo yita ubushotoranyi bushya bw’u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 62 ishize Congo ibonye ubwigenge, Perezida Tshisekedi yari yahamagariye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi rukarinda igihugu cyabo abakigabaho ibitero.