Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje byeruye u Rwanda kuba ari rwo ruri guha ubufasha inyeshyamba z’umutwe wa M23 zihanganye mu ntambara n’Ingabo za kiriya gihugu.
RDC yashyize ibi birego ku Rwanda binyuze muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula wagezaga ijambo ku nama nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inama yabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi ngarukamwaka wahariwe umugabane wa Afurika.
Minisitiri Lutundula yashinje byeruye u Rwanda gufasha M23, yamagana yivuye inyuma icyo yise umugambi warwo wo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Ni gute mwasobanura uko ku munsi twizihizaho ivuka ry’umuryango wacu mu gihe twashoboraga gusubiza amaso inyuma, M23 ibifashijwemo n’u Rwanda itera ingabo ziri mu butumwa za Monusco? Ikindi ntidukwiye gukomeza kutita kuri iki kibazo cyo guhungabanya [umutekano].”
RDC yashinje byeruye u Rwanda gufasha M23, mu gihe yari imaze iminsi isa n’ibivugira mu matamatama.
Itangazo Igisirikare cya Congo Kinshasa cyasohoye kuri uyu wa Gatatu, cyavuze ko mu mirwano kirimo na M23 cyashoboye gufata ibikoresho bya gisirikare birimo n’impuzankano kivuga ko bidakoreshwa na cyo cyangwa ngo bikoreshwe na M23; bamwe mu bayobozi bacyo bakavuga ko ari iby’icy’u Rwanda.
Ni nyuma y’inama yiga kuri M23 yagihuje na Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Sama Lukonde.
Minisitiri w’Itangazamakuru muri RDC, Patrick Muyaya, nyuma y’iyi nama na we yabwiye itangazamakuru ko ashingiye ku makuru aturuka ku rugamba bikekwa ko hari ubufasha M23 iri kwakira buturutse ku ruhande rw’u Rwanda.
Minisitiri Muyaya yavuze ko bamaze kumenyesha ibya kiriya kibazo EJVM kugira ngo izagikoreho iperereza.
Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ni Urwego rwashyizweho mu 2012 rugizwe n’ibihugu bihuriye muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare. Rufite icyicaro i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru Rwego rugizwe n’inzobere z’abasirikare zituruka mu bihugu bigize uwo Muryango.
U Rwanda na rwo ruherutse kuyiyambaza kugira ngo ikore iperereza ku bisasu biheruka kugwa ku butaka bwarwo biturutse ku butaka bwa RDC, gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba ryaramaze gutangira.
Si ubwa mbere leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma no gutanga ubufasha ku mutwe wa M23 ariko u Rwanda ntiruhwema gutangaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ko ntaho ruhuriye n’ibibera ku butaka bwa DRC.