Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yagaragaje ko yarakajwe n’amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu ruzinduko yagiriye i Cotonou muri Bénin.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari kumwe na mugenzi we Patrice Talon uyobora Bénin, Perezida Kagame yabajijwe ku mutwe witwaje intwaro wa M23, asobanura ko ukomoka ku mateka y’ubukoloni, yatumye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamburwa uburenganzira bwabo muri RDC.
Perezida Kagame yagize ati: “Ikibazo cya Congo, icy’akarere ndetse n’icy’u Rwanda si M23. M23 ni umusaruro w’ibindi bibazo byinshi bitakemuwe mu binyacumi by’imyaka. Niba mwibuka ikibazo cya M23, yabayeho yewe na mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida. Ni ikibazo gifitanye isano n’icyo mu 2012. Uku ni ukuri kw’amateka. Ibyo bibazo ni bikuru cyane kundusha, ni bikuru cyane kurusha Tshisekedi, yewe n’abari bahari icyo gihe ntibakiriho.”
Muyaya yatangaje ko ibyo Perezida Kagame yavuze ari ubushotoranyi bushya, yongeraho ko Umukuru w’Igihugu yaremye imitwe yitwaje intwaro irimo M23.
Ati: “Kagame yarenze amateka, amagambo yavuze ni ubushotoranyi bushya. Icyo atavuga ni uko ari we mpamvu y’umutekano muke mu burasirazuba, waremye RDC, CNDP, M23. Icyo tutakwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”
U Rwanda na RDC ntibivuga kimwe ku kuvuka kwa M23 n’abarwanyi bayo, ariko, nk’Umuryango w’Abibumbye, wo wemeza ko ari umutwe witwaje intwaro ugizwe n’Abanyekongo ariko uterwa inkunga n’amahanga. Ni ibintu bishobora kuzakomeza kugibwaho impaka kugeza igihe ikibazo kiriho kireba ibi bihugu byombi kizaba cyakemutse burundu.