Inama Nkuru ishinzwe kugenzura Itangazamakuru muri RDC (CSAC), yafunze mu gihe cy’iminsi 90 ibinyamakuru by’amajwi n’amashusho byo mu Rwanda, bigaragara kuri dekoderi za Canalsat muri icyo gihugu.
Ni icyemezo iki gihugu cyafashe mu gihe umwuka hagati yacyo n’u Rwanda ukomeje kuba mubi. RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo za Leta, ariko rwo rukabyamaganira kure.
Mu gihe ibihugu byo mu karere by’umwihariko ibigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikomeje gushaka umuti kuri ubu bwumvikane buke binyuze mu biganiro, bisa n’aho ikibazo gikomeje kwagurirwa mu zindi nzego.
Inyandikomvugo y’inama ya CSAC yabaye ku wa 2 Gashyantare 2023 i Kinshasa, igaragaza ko ku wa 31 Mutarama no ku wa 1 Gashyantare 2023, abantu bamwe na raporo y’igenzura byagaragaje ko Canal + Rwanda ngo yavangiye amashusho ya televiziyo zo muri Congo zirimo RTNC ya leta, Tele 50, Digital Congo, Molière TV na 10e rue.
Ni ibintu ariko bamwe mu batunze iyi dekoderi bahamya ko atari ukuri, kuko bakomeje kureba aya mashene nta nkomyi.
RDC ivuga ko muri icyo gihe, ubwo Papa Francis yari mu ruzinduko muri icyo gihugu, ibitangazamakuru byacyo bitagaragaraga, ahubwo ibyo mu Rwanda bigatambutsa ibiganiro ngo byashoboraga gutuma abaturage bigumura ku buyobozi, bagatera icyizere igisirikare cya Leta mu nyungu za M23.
Ni ibintu ngo bitandukanye n’amasezerano CSAC yagiranye na Canal + Afrique, ikigo Canal + RDC ibarizwamo. Mu myanzuro hahita hazamo “guhagarika mu gihe cy’iminsi 90, radiyo na televiziyo byo mu Rwanda byumvikana muri RDC, kuri bouquet za Canalsat.”
Ni icyemezo cyamenyeshejwe umuyobozi mukuru wa Canal+ RDC kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023, ndetse Perezida Felix Tshisekedi ahabwa kopi.
Guverinoma ya RDC ikomeje gukora ibishoboka byose mu kwikoma u Rwanda, haba mu matangazo ya buri munsi cyangwa inama Perezida Felix Tshisekedi yitabira.
Ni mu gihe u Rwanda rwo rugaragaza ko ibibazo by’umutekano RDC ifite ari yo bireba, ahubwo ikwiye kubigira ibyayo ikabikemura, kurusha gushakira urwitwazo ku bandi.
Mu gihe FARDC ihanganye na M23, u Rwanda ruvuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorana n’imitwe irimo FDLR, yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.
RDC ishinjwa ko mu gihe hakomeje ibiganiro bya Luanda na Nairobi bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwayo, isa n’ishaka kwivana muri urwo rugendo rw’amahoro, igashyigikira intambara.
Ni ibikorwa bihura n’ubushotoranyi butandukanye yakomeje kugaragaza ku Rwanda, kuva mu mwaka ushize.