Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko hari umushinga w’itegeko ribuza abantu gushyingura abapfuye mu mva zigatwikirizwa sima n’amakaro n’ibindi bikoresho bitinda kubora, bituma ubutaka bushyinguyeho butinda kongera gukoreshwa.
MINALOC kandi ivuga ko imva zubakishije sima n’amakaro zidatuma umubiri w’umuntu uzishyinguyemo ushanguka vuba ndetse n’ubutaka bushyinguyeho kongera kubukoresha ibindi bigatinda
Itegeko ririho rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ni iryo muri 2013.
Havugimana Joseph Curio, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri MINALOC yabwiye itangazamakuru ati: “Bumwe mu buryo bwo guhindura itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ni ugukemura ikibazo cy’imva zishyinguwemo ziriho sima, amabati, n’ibikoresho by’ibyuma bifata igihe kirekire kugira ngo bibore, bityo bikongera igihe cyo kongera gukoresha ubutaka”.
MINALOC ivuga ko ubuke bw’amarimbi mu Rwanda bwagize ingaruka ku mubare munini w’abaturage ndetse n’abatari ba kavukire mu buryo butandukanye.
Aho ivuga ko impinduka ziteganyijwe mu itegeko zishobora gufasha gukemura iki kibazo.
MINALOC yemera ko hari imbogamizi zijyanye no gushyingura mu Rwanda, cyane cyane ko hari ubutaka buke bwagenewe amarimbi mu gihugu hose.
Havugimana yagaragaje ko Guverinoma, ku bufatanye n’Inzego z’ibanze, igomba guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bishobora kubora aho gukoresha ibitabora vuba nka sima n’amakaro.
Yakomeje avuga ko abantu bajya bashyingura bakoresheje ibikoresho byoroshye bihita bibora vuba, bityo bikoroshya ikoreshwa ry’ubutaka mu gihe byamaze kubora, bikagabanya ikibazo cy’ubuke bw’ubutaka bwagenewe gushyingurwaho.
Mu mva zisanzwe abaturage basabwa gukoresha ibikoresho bisanzwe bishobora kubora ku buryo mu myaka 10 ubutaka bwakongera gukorerwaho nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe imva zidasanzwe nibura zashyingurwaho hakoreshwe ibikoresho bishobora kubora ku buryo nyuma y’imyaka 20 ubutaka bwakongera gukoreshwa ibindi.
Amategeko ariho, ateganya ko hacukuwe imva isanzwe mu butaka, itubatswe mu bice byayo byose, mu gihe imva idasanzwe yacukuwe mu butaka ikubakwa mu bice byayo byose cyangwa hejuru gusa.
Yongeyeho ko imva zidasanzwe zishyirwa ahantu hagenewe amarimbi rusange.
Mu mategeko ariho, gutwika imirambo ni bumwe mu buryo bwemewe. Kugira ngo umurambo utwikwe, bisaba uruhushya rwatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa, adahari rugatangwa n’umwungirije.
N’ubwo gutwika imirambo benshi usanga batabishyigikiye mu Rwanda, nta nyubako rusange zihari zo gukora ubu buryo, aho inzego bireba zivuga ko byaba ari amahitamo meza yo gukemura ikibazo cy’amarimbi mu Rwanda.
Ku kijyanye n’uburyo bwo gutwika imirambo, Havugimana yagaragaje ko abashoramari bakwiye gutekereza kuri ayo mahirwe gusa akavuga ko n’umuco ukomeje kuba inzitizi aho usanga abantu bataremera gukora ubu buryo bwo gutwika imirambo y’abapfuye.
Hagati aho, u Rwanda rufite abanyamahanga barutuyemo babona ko gutwika imirambo ari kimwe no gushyingura. Ibi bisaba ko haboneka ibikoresho bihagije byo kwifashisha mu gutwika imirambo.
Itegeko rigenga amarimbi mu ngingo ya 5 rivuga ko Umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice (2.5m), ubugari butarengeje santimetero mirongo inani (80cm) n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri (2m).
Icyakora, ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imirambo y’ababo irenze umwe mu mva imwe, ku buryo bagerekeranya amasanduku.
Gusa isanduku yo hejuru igomba kuba iri nibura muri metero ebyiri (2m) z’ubujyakuzimu.
Iryo tegeko rivuga ko kandi buri rimbi rigomba kuba rifite igishushanyo kigaragaza aho imva ziherereye na nomero zazo.
Hagati y’imva n’indi hagomba kuba hari nibura santimetero mirongo itanu (50 cm) mu mpande zombi. Buri mva igomba kugira nomero igaragara kandi yanditse mu gitabo cyabugenewe.
Iyo nomero itangwa kandi igashyirwaho n’Ubuyobozi bw’Umurenge irimbi ribarizwamo.
Umuyobozi w’Umurenge w’aho irimbi riherereye ni we ushyira umukono kuri buri rupapuro kuva ku rwa mbere kugeza ku rwa nyuma rw’icyo gitabo.