Mu ijoro ryakeye tariki 02 Nyakanga, muri Kigali Car Free Zone habereye igitaramo cyatumiwemo Umuraperi w’Umufaransa La Fouine mu iserukiramuco rya Africa in Calors ryasize inkuru zitandukanye zirimo kuba Ariel Wayz yabujijwe kuvugana nitangazamakuru ndetse n’ibindi turagarukaho muri iyi nkuru.
Ni igitaramo cyabaye cyiza mu buryo butandukanye bitewe n’uko ubwitabire bwari bushimishije dore ko atari cyo gitaramo cyabaga gusa muri iryo joro.
N’ubwo iki gitaramo cyabaye kiza, burya ngo “Nta byera ngo de!” hari bimwe mu bintu byabereye muri iki gitaramo bitari bisanzwe biba mu bitaramo byomu Rwanda dore ko hari n’utundi dushya twagaragayemo.
Isubikwa ry’igitaramo cyari kuba kuri iki cyumweru.
Kuri icyi cyumweru tariki 03 Nyakanga hari hateganyijwe ko iri serukiramuco rikomeza ndetse hakaba igitaramo cyari giteganyijwemo itsinda ry’abanya muziki rya Magic System bakomoka muri Côte d’Ivoire n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda barimo Kenny Sol, Okkama na Ariel Wayz gusa byaje gutungurana bavuze ko iki gitaramo kitakibaye.
Mu kiganiro kihariye n’umuyobozi wa Africa in Calors, Raoul Rugamba yatangaje ko impamvu iki gitaramo cyahagaritswe ari ikibazo cy’amikoro. Ati “Nta yindi mpamvu twakiretse, ni amikoro. Twabonye bitadukundira”.
Magic System ntibiriwe bagera mu Rwanda.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuri icyi cyumweru, nyuma yo kumenya ko batagitaramye, iri tsinda rya Magic System ntibigeze bagera mu Rwanda nk’uko umuyobozi wa Africa in Calors yabihamirije itangazamakuru.
Ati “Ntago Magic System bigeze baza mu Rwanda, twarabamenyesheje ntago bazaza”.
Bamaze gufata umwanzuro w’uko iki gitaramo cyari gukomeza gihagaritswe, bahise bafata umwanzuro wo kuzana abahanzi nyarwanda bari bateganyijwe kuririmba kuri wa munsi ukurikiyeho maze baririmbana n’abari bateganyijwe mu ijoro ryakeye.
Abaririmbye batari ku rutonde rw’uwo munsi ni Okkama, Ariel Wayz, Chriss Eazy na Papa Cyangwe.
Kenny Sol yasimbujwe Papa Cyangwe.
Nyuma yo kwanzura ko abahanzi nyarwanda bari kuririmba ku cyumweru bagiye guhita baririmba kuwa gatandatu, abantu batunguwe no kubona umuhanzi Kenny Sol atagaragaye ku rubyiniro ahubwo babona Papa Cyangwe.
Umuyobozi wa Africa in Calors, Raoul Rugamba yabwiye The Choice ko impamvu Kenny Sol ataririmbye ari uko atari ari mu gihugu cy’u Rwanda rero ntiyari kuboneka. Amakuru twakuye ku begereye uyu muraperi batubwiye ko impamvu yahise aza ari umwanya wa Kenny Sol yahise ajyamo.
Ariel Wayz n’umureberera inyungu bashwanye n’itangazamakuru.
Abantu batunguwe no kubona umuhanzikazi Ariel Wayz ubwo yasozaga kuririmba aho kujya aho abandi bahanzi bakoreraga ikiganiro n’itangazamakuru, bo bahisemo kubyanga.
Ubwo abanyamakuru bageragezaga kwirwanaho ngo bakoreshe ikiganiro telefoni zabo, Nkotanyi Frery usanzwe atunganyiriza amashusho uyu muhanzikazi yahise yitambika abanyamakuru maze berekeza mu kayira k’icyanzu barigendera.
Ni inkuru yakomeje kuvugisha benshi bibaza icyaba cyateye uyu musore kubuza uyu muhanzikazi kuvugana n’itangazamakuru nk’uko abandi babigenzaga.
Umuhanzi La Fouine yasabye “Inana” ya Chriss Eazy ikomeje kuba karande mu mitwe ya benshi.
Muri iki gitaramo ubwo umuraperi La Fouine yari arimo gutaramira abitabiriye iki gitaramo yatunguranye ubwo yasabaga umu Dj kumushyiriramo indirimbo “Inana” ya Chriss Eazy maze arapfukama ayumva atuje, ubwo yayumvaga nibwo haje umukobwa amwambika imyenda ya Kinya Africa.
Ni ibintu byishimiwe na benshi bavuga ko umuziki nyarwanda umaze gutera imbere niba umuhanzi nkuyu yabasha kuwereka amarangamutima bigeze aha.
La Fouine yimwe itangazamakuru.
Ubwo uyu muraperi yari avuye ku rubyiniro, abanyamakuru bose bari babukereye bazi ko bagiye kubaza uyu muhanzi uko yabonye igitaramo n’ibindi bijyanye nacyo, batunguwe no kubona abari bamuyoboye bamubuza bagashyiraho abasore b’ibigango bo gukumira itangazamakuru yewe no kubona amafoto ntibyari bigikunze keretse uwamufotoreye kuri stage.
Nyamara wabonaga uyu muhanzi yiteguye kuvugisha itangazamakuru igihe cyose abari bamushinzwe bamurekura ariko barinze bamugeza mu nzu barakinga.
Iyi ni imwe mu nkuru yatunguranye bitewe n’uko bari baziko ari buvuge ibyiyumvo bye nyuma y’igitaramo.