Kwizera Evariste wamamaye kubera gushakana n’umugore umurusha imyaka 27 witwa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi aho akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari ke .
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin, yabwiye Igihe ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.
Ati “Arakekwaho gusambanya umukobwa yakoreshaga mu kabari gusa ntabwo biremezwa, haracyakorwa iperereza.”
Bivugwa ko Kwizera yasanze uyu mukobwa aho acumbika nijoro ngo amusambanya ku gahato, bituma azinduka atanga ikirego kuri RIB nayo ihita imuta muri yombi.
Amakuru aviga ko ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo. Si ubwa mbere kandi uyu mugabo atabwa muri yombi azira abakobwa, kuko no mu mwaka wa 2020 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Yabanje gukatirwa gufungwa imyaka 10, nyuma agirwa umwere, ararekurwa. Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27. Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.