Nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi inaniwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma y’umukino igatsindwa na Senegal igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti.
Mu mukino w’umunsi wa 2 wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN2023 benshi bakomeje kwibaza kubyo umukinnyi Sadio Mane yabwiye Oliver kwizera nyuma y’umukino. Abakoresha urubuga rwa Twitter bakomeje kwibaza amagambo Rutahizamu wa Liverpool na Senegal yabwiye umuzamu wa Rayon sport.
Kwizera Oliver akomeje kuzamura urwego rwe nyuma y’uko asubiye mu ikipe y’igihugu bimuha amahirwe y’uko yasubira gukina hanze.
Avugira kuri radiyo y’igihugu, Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yatangaje ko uyu muzamu Kwizera Olivier ko mbere yuko Sadio Mane atera penalite ngo yabanje kumutera ubwoba amubwira ko azi uko atera Penalite ko arayikuramo dore ko yari yanakurikiye uyu mupira anawukoraho ariko kubera ko wari uremereye winjira mu izamu.
Nyuma y’umukino uyu muzamu Kwizera Olvier yasuhujwe n’abakinnyi benshi b’ikipe ya Senegal ndetse n’umutoza wayo bigeze kuri Sadio Mane bamera nk’abagirana ikiganiro yatangaje ko yamushimiraga ku buryo yigaragaje muri uyu mukino.
Gutsinda kwa Senegal byatumye ihita igira amanota 6/6 muri iri tsinda rya 12 kuko umukino ubanza yari yawutsinze 3-1 Benin mu gihe Amavubi yanganyije na Mozambike mu mukino wa mbere.
Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.
U Rwanda rwujuje umukino wa 9 wikurikiranya rudatsinda mu gihe rwitegura gushaka uko rubona amanota 3 yarwo ya mbere kuri Benin.