Mu minsi yashize ni kenshi hagiye humvikana gutakamba ku baturage cyane cyane batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko amata yabuze ndetse ko naho ari bari kuyagurisha ku giciro gihanitse ugereranije nicyari gisanzwe, abacuruzi baciwe amande ariko nabo bati: ”Ducuruza uko twaranguye Inyange ituranguza ku giciro kiri hejuru”.
Henshi mu mujyi wa Kigali ikarito mbere yaguraga ibihumbi bitanu (5000 Frw) yari isigaye igura ibihumbi umunani (8000 Frw), iyagurwaga ibihumbi icumi (10,000) ikagura ibihumbi cumi na bitanu (15000 Frw). Ibi biciro bihanitse byahagurukije inzego zitandukanye za leta zifite aho zihuriye n’ubucuruzi zinjira muri iki kibazo birangira hari abacuruzi baciwe amande nyuma yuko bagaragaje ko bari kugurisha amata ku giciro gihanitse.
Ku wa 28 Ukwakira 2021, uruganda rukora ibikomoka ku mata rw’Inyange rwatangaje ko nubwo umukamo wagabanyutse kubera ibihe, ibiciro bitigeze bizamuka.
Iti “Hashize iminsi amata atunganywa n’uruganda rw’Inyange yaragabanutse ku isoko kubera ikibazo cy’impeshyi yatumye umukamo ugabanuka muri rusange. Nubwo icyo kibazo cyabaye, uruganda rw’Inyange ntabwo rwigeze rwongera ibiciro by’amata.” Icyo gihe rwemeje ko amata agurwa ku nzu ziyacuruza, litiro imwe igurwa 430 Frw, naho amata aba apfunyitse mu masashe ya mililitiro 500, ikarito ikagurwa 5000 Frw.
Ni mu gihe amata apfunyitse buri kamwe karimo litiro yo agurwa 10,000 Frw, hagendewe ku biciro byashyizweho n’uruganda. Uru ruganda rwakomeje rugira ruti: “Ntibyemewe kurenza iki giciro.”
Ku wa 02 Ugushyingo 2021, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), cyatangaje ko gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata. Muri iryo genzura ryakorewe mu mujyi wa Kigali, ababcuruzi bakorana n’uruganda Inyange Industries mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19.5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bayazamuriye ibiciro.
Bamwe mu bacuruzi b’amata bavuga ko ibyatangajwe n’Uruganda Inyange Industries ko igiciro cy’amata kitigeze gihinduka, ari ugushaka kubateranya n’abaguzi kuko abarangurira ruriya ruganda ngo barangura ku kiranguzo kiri hejuru kandi ko badashobora gucuruza bahomba nkuko ikinyamakuru ukwezi cyavuganye nabo cyabitangaje.
Bamwe mu bacuruzi beruye bashinja uruganda Inyange Industries kwigiza ankana kuko rubizi ko ikiranguzo cy’amata kiri hejuru. Bavuga ko ibyatangajwe na ruriya ruganda ari ukubateranya n’abaturage kuko uko barangura ari na ko bacuza kandi ko batakwemera gukorera mu bihombo.