Ibi babisabwe na Meya w’akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine kuri uyu wa Kane tariki ya 23/6/2022 ubwo Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyingiro ishami rya Karongi (IPRC Karongi) ryibukaga abakozi n’abanyeshuri b’ibigo by’amashuri byahoze ari ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Meya yavuze ko Kwibuka Jenoside ari intangiriro yo kurwanya abayihakana yaba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze yacyo.
Akomeza agira ati “Rubyiruko rwacu, murabizi ko ubu bahinduye ingamba, basigaye bakorera ku mbuga nkoranyambaga, rero ni uruhare rwanyu kugira ngo namwe mugaragaze ibyiza igihugu kimaze kugeraho. Abashaka kugoreka amateka yacu tubime amatwi, tugaragaze ko ibyo bavuga atari ukuri, natwe tubanyomoze dukoresheje iryo koranabuhanga.”
Mu ijambo rye, umuyobozi wa IPRC Karongi Madamu Ingabire Dominique yavuze ko umunsi nk’uyu atari wo gusa bibukaho abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahubwo bahora babibuka kandi ko bakomeje gushaka amakuru kugira ngo bamenye abantu bose bigaga muri ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Aganira n’itangazamakuru yongeye agira ati “Ubutumwa twaha abana bavutse nyuma ya Jenoside ni uko kwibuka ari ukongera gusubira inyuma tukumva ndetse tugasobanukirwa neza amateka yaranze u Rwanda kandi tukayakuramo imbaraga zo kwiyubaka no kureba kuri ejo heza. Nabasaba kwirinda amacakubiri ahubwo bagaharanira kugira ubumwe no gukorera mu rukundo baniteza imbere.”
Uyu Muyobozi yanavuze ko bazakomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside nk’uko IPRC Karongi isanzwe ibikora.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi Bwana Habarugira Isaac, yasobanuye uko Jenoside yabaye i Nyamishaba hahoze ari ari ikigo cy’ubuhinzi n’amashyamba, amateka ashaririye yahabaye aho habereye ubwicanyi ku matariki ya 14 na 15 y’ukwezi kwa Mata 1994.
Ati, “N’ubwo hari inzego zitandukanye zakoraga Jenoside ariko hari umwihariko w’abana bakomokaga mu bice inkotanyi zari zarafashe ubwo zazaga zije kubohora u Rwanda. Abo bana ntabwo batahaga, bagumaga mu kigo, iyo habaga ari mu biruhuko cyane ko Jenoside iba Nyamishaba hari mu biruhuko. Bitewe n’uko bumvaga ko zone bakomokamo inkotanyi zayifashe ni bo bagize ubukana bukomeye cyane mu gukora Jenoside mu cyahoze ari EAFO Nyamishaba.”
Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi kandi yavuze ko bifuza ko ku kiyaga cya Kivu hakubakwa ikimenyetso bakajya bagira igihe cyihariye cyo kwibuka n’abaguye mu kiyaga cya kivu bakabunamira.
Yagize ati, “Ikiyaga cya kivu cyagize uruhare mu kurokora abenshi bahigwaga batuye muri izi nkengero. Hari abagerageje koga bakajya mu birwa bakabonerayo ubutabazi, hari abamaze iminsi myinshi bihishahisha ku nkengero z’ikiyaga ariko by’umwihariko hari na benshi baguyemo.”
Kayagiro Bernard, wigaga i Nyamishaba ubugoronome yavuze ko bafite gahunda yo gukusanya amakuru kugira ngo bamenye abanyeshuri n’ababarezi babo bose baguye i Nyamishaba kuko uwari Diregiteri w’icyo kigo n’umugore we n’abana bose barahiciwe, akanifuza ko bajya bakomeza kubibuka kandi banaremera ababa bararokotse.
IPRC Karongi isanzwe ifasha abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko uyu mwaka mu minsi 100 yo kwibuka, IPRC Karongi yasuye imiryango yagiye ifasha mu myaka itandukanye.
Imiryango 8 yasuwe yahawe ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi magana inani by’amanyarwanda (800.000 FRW). Muri iyi miryango kandi harimo 2 bari basanganwe ubucuruzi buciriritse bakaba bahawe igishoro cy’ibihumbi magana abiri (200,000 FRW) kuri buri muntu.
Clenie Mukashyaka