Imyaka 29 irashize u Rwanda rwibohoye, ndetse kuwa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 mu Rwanda hose habaye kwizihiza uyu munsi mukuru u Rwanda rumaze rwibohoye by’umwihariko mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa aho hatashwe ibikorwaremezo bitandukanye.
Uyu murenge wa Kabatwa ni umurenge ukora kuri parike y’Igihugu y’ibirunga ndetse ukanahana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Demokarasi ya Congo.
Ni umurenge mu myaka 29 ishize wari inyuma mu iterambere ariko kugeza ubu ibikorwa bamaze kugeraho bikaba byivugira deore ko benshi bahatuye bakirigita amafaranga umunsi ku wundi, ibinru bahamya ko ari ikimenyetso nyacyo cyo kwibohora.
Muri uyu muhango wo kwibohora mu murenge wa Kabatwa witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Bwanda NSABIMANA Cyprien wanashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza Leta y’u Rwanda anabizeza ko nayo itazabatenguha.
Muri ibi birori byaranzwe n’akanyamuneza ku baturage bose ndetse no ku bayobozi, hatashywe ibikorwaremezo bitandukanye birimo; Umuhanda Vuga-Kiramira-Gaharawe, Ibiro by’utugari twa Batikoti na Rugarama ndetse n’ibindi.
Ni ibikorwa abaturage ba Kabatwa bagizemo uruhare rukomeye binyuze mu bikorwa by’Umuganda ndetse udasize ko byanabasigiye amafaranga binyuze mu mirimo imwe nimwe bagiye bahakora.
Bamwe mu bakoresha umuhanda Vuga-Kiramira-Gaharawe yshimye Leta y’u Rwanda ko uyu muhanda umaze kubafasha byinshi ndetse ukaba waroroheje ingendo bakora.
Ati: “Uyu muhanda rwose waziye igihe, ubu umuntu wese ufite igare rye ajya kurangura ibicuruzwa bitandukanye ntibimugore kubigeza mu rugo cyangwa aho akorera bityo tukaba dushima Ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame muzamudushimire.”
Abandi baturage baganiriye na byoseonline.rw batangaje ko bashimishijwe n’ibiro by’akagari ka Batikoti na Rugarama byubatswe mu buryo bugezweho nyuma y’igihe kirekire utu tugari dukorera mu mazu y’abaturage babakodesheje bityo ko ari ibintu byo kwishimira.
Mu mpanuro bahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Bwana Nsabimana Cyprien, yasabye abaturage gusigasira ibikorwaremezo bimaze kugerwaho ndetse anabizeza gukomeza kubaba hafi nka Leta.
Ati: “Ibi bikorwaremezo si ibyo gupfusha ubusa, abayobozi basabwa kubikoresha bafasha abaturage ndetse n’abaturage mukabikoresha mwiteza imbere mu buzima bwanyu bwa buri munsi”
Uyu muyobozi kandi yakomoje ku gushimira ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu ndetse ubu abaturage bakaba bashyize hamwe bateza imbere igihugu cyabo.
Bimwe mu byerekana ko mu murenge wa Kabatwa bibohoye ingoyi y’ubukeneÂ
Umurenge wa Kabatwa ni umurenge abaturage bawo batunzwe n’ubuhinzi bw’ibirayi, ibireti ndetse n’imbuto bakaba ari nako bakora ubworozi bwa kijyambere.
Uyu murenge kandi ubarizwamo amakoperative menshi atandukanye y’abahinzi b’ibirayi, abahinzi b’ibireti, abafite ubumuga, aborozi ndetse n’izindi nyinshi bituma uyu murenge uza ku mwanya wa mbere mu mirenge ugira umusaruro w’ibireti byinshi mu Rwanda.