Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu rwaburanishije urubanza Umunyamategeko Me Murangwa Edward yarezemo Leta y’u Rwanda kubera zimwe mu ngingo z’amategeko zitajyanye n’Itegeko Nshinga, zirimo ingingo ya 10 yo mu itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ikibazo cya mbere Me Murangwa yagejeje ku rukiko ni zimwe mu ngingo z’itegeko rishyiraho RIB rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byayo, zinyuranye n’itegeko nshinga zirimo ingingo ya 10 igika cya (3) agaka ka a, b, c n’Igika cyayo cya 5, 7 n’izindi ngingo zirindwi ziri mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Iyo ngingo iteganya impamvu n’igihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rushobora gusaka umuntu cyangwa ibintu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu nta ruhushya rwo gusaka, kuba rwakora isaka rudafite urupapuro rw’isaka n’ibindi.
Me Murangwa yabwiye urukiko ko kuba urupapuro rw’isaka rutangwa n’ubushinjacyaha binyuranye n’ibiteganywa mu itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 43, riteganya ko Ubutegetsi bw’Ubucamanza ari bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Kuri we ko ari nabwo bukwiye gutanga urupapuro rw’isaka.
Ati “Urupapuro rw’isaka rukwiye gutangwa n’umucamanza nk’urwego ruteganywa n’itegeko kuko umucamanza ari we murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.”
Yakomeje abwira urukiko ko umucamanza agomba gutanga urupapuro rwo gusaka kugira ngo hirindwe ko hari uwahohoterwa. Yatanze urugero rw’ubwo mu manza nshinjabyaha humvikana ababuranyi bavuga ko ibimenyetso bibashinja byafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abunganira Me Murangwa bashimangiye ko hari ubwo abagenzacyaha n’ubushinjacyaha bajya gusaka umuntu bakarengera, bagatwara n’ibindi nk’impapuro ukekwaho ibyaha yazirwanishaho mu butabera, bagasaba ko umucamanza yajya yandika ibyo basaka babirengaho bakabibazwa.
Uru ruhande rusaba amavugurura muri iyi ngingo, urwego rukora isaka ntirwigenzure kuko bidashoboka kwikebura cyangwa kwihana mu gihe hari amakosa rwakoze.
Abahagarariye Leta basobanuye ko ibyo Me Murangwa asaba no mu bihugu bikorwamo usanga ari umuhango, kuko umucamanza ahabwa urupapuro agasinya noneho umushinjacyaha akuzuza ibyo ashaka kujya gusaka, bakemeza ko uko bisanzwe bikorwa mu Rwanda biboneye.
Bagendeye ku ngingo ya 142 y’Itegeko Nshinga, basobanuye ko ubushinjacyaha bufite inshingano yo gukora iperereza kandi no gusaka ari igice cy’iperereza, bityo kuba butanga urupapuro rw’isaka bitanyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 38, iya 55, iya 56, iya 57, iya 60, iya 61 n’iya 70, z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zijyanye n’isaka ry’umuntu, ahantu, ingo, ibiro cyangwa ahandi aho ariho hose hakekwa ko habereye cyangwa hafitanye isano n’ikorwa ry’icyaha, ziteganya ko uruhushya rwo gusaka rutangwa n’urwego rubarizwa mu butegetsi nyubahirizategeko (executive).
Izi ngingo ariko nazo yagaragaje ko zifite inenge nk’aho ziteganya ko uwitwaje urupapuro rw’isaka rutangwa n’Umushinjacyaha uhereye ku rwego rw’igihugu ukagera mu rw’Ibanze.
Me Murangwa yavuze ko bidakwiye kuko mu rubanza umushinjacyaha nawe aba ari umuburanyi bityo ko byica uburenganzira bwa buri wese buteganywa mu ngingo ya 29 y’itegeko nshinga.
Uruhande rwa Me Murangwa rukomeza rugaragaza ko uburenganzira bw’umuntu ari ntavogerwa kandi ko itegeko nshinga riteganya uko burindwa, nubwo amwe mu mategeko akoreshwa usanga anyuranya na ryo.
Rugaragaza ko RIB itakabaye yinjira mu rugo rw’umuntu kumusaka ititwaje urupapuro rw’isaka kandi rutanzwe n’umucamanza, kuko ari we itegeko nshinga rigaragaza nk’ubifitiye ububasha.
Rugaragaza ko mu gihe uruhushya rw’isaka, kumviriza, kugenzura, gusaka ku mubiri no mu mubiri cyangwa ibindi bikorwa bivugwa mu ngingo z’amategeko zasabiwe ko zakurwaho, rutanzwe n’Urwego rutagenwe n’Itegeko Nshinga, byaba bivuze ko icyo gikorwa n’amategeko gishingiyeho binyuranye n’ingingo ya 23, agace ka 2 n’aka 3, iya 43 n’iya 61 z’Itegeko Nshinga, bityo bitaba bifite agaciro.
Ingingo ya 23 igaruka ku kubaha imibereho bwite y’umuntu no kugaragaza ko urugo rwe ari ntavogerwa mu gihe iya 61 igaruka ku nzego z’ubutegetsi n’inshingano za Leta kuko igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abantu bayifitiye ubushobozi n’ubunyangamugayo.
Impaka ku kwerekana abaregwa mu itangazamakuru
Me Murangwa yasabye Urukiko gutegeka Leta n’inzego zifite aho zihuriye n’iperereza guhagarika kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha no kubahatira kuvugana naryo.
Yavuze ko ingingo ya 10 igika cya 8 cy’itegeko rigenga RIB, iteganya “gutegeka” umuntu wese gutanga amakuru ibangamiye uburenganzira ku butabera buboneye.
Me Murangwa yatanze urugero ku kwerekana abantu bakekwaho ibyaha mu itangazamakuru hisunzwe iyi ngingo, avuga ko binyuranye n’itegeko nshinga n’ihame ry’uko utarahamywa icyaha abari ari umwere.
Ati “Ni uguhatira umuntu kwishinja no gutanga amakuru binyuranye n’ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga n’ingingo ya 73 na 102 mu itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha”.
Abunganira Murangwa bakomeje bavuga ko gushyira abantu mu itangazamakuru bituma ukekwa atangira kwishinja, mu gihe ubushinjacyaha buba butaremeza ko yagira icyo yisobanuraho.
Basabye ko ijambo ’Gutegeka’ buri wese gutanga amakuru ryavugururwa kandi hakubahirizwa ihame ry’uko iperereza rikorwa mu ibanga.
Abahagarariye leta, bavuze ko kuba umugenzacyaha yasaba amakuru amufasha mu iperereza ry’ibanze nta kibazo kirimo, kandi ko iyi ngingo igamije ko ukuri kuboneka hagatangwa ubutabera.
Bavuga ko ‘gutegeka’ umuntu gutanga amakuru bitavuze kumujyana mu itangazamakuru gusa ko bishoboka ko hari ababikoresha nabi. Icyakora, ntibikuraho ibanga ry’iperereza cyangwa ibyateganyijwe mu iperereza kuko hari uko rikorwa.
Me Murangwa yanasabye urukiko rw’Ikirenga guha umurongo isaka ridakenera urupapuro rubyemeza, kuko itegeko rivuga ko bikorwa kubera impamvu zifatika, ibimenyetso bifatika cyangwa bikomeye.
Yasabye ko urukiko nirumara kwemeza ko isaka rikorwa hagendewe ku rupapuro rw’umucamanza, rwazagena n’impamvu n’ibimenyetso bigenderwaho mu gukora isaka ritagendera kuri urwo rupapuro.
Ati “Turifuza ko urukiko rubifataho umurongo rukavuga ngo impamvu zifatika ni izi, ibimenyetso bifatika ni ibi, byose turabisaba mu nyungu z’abakoresha iri tegeko”.
Urukiko rw’Ikirenga ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza tariki 21 Nyakanga 2023.