Abahanga benshi bagerageza gukora ubushakashatsi kugirango bamene icyo urukundo aricyo ariko ntawuragera ku marangamutima yabose mu gusobanukirwa icyo urukundo aricyo.Benshi baryoherwa na rwo,abandi bakabihirwa na rwo, bamwe bararira abandi bagaseka gusa uko byamera kose urukundo ni ingenzi by’umwihariko ku buzima bwa muntu.
Uyu munsi muri byose n’ubumenyi twabateguriye bimwe mu byiza byo kujya mu rukundo.
1.BIFASHA UMUTIMA.
Cyane rwose umutima ugira uruhare runini mu rukundo.Iyo umutima wawe utera insigane igihe umuntu akwegereye uzi icyo bisobanuye.
ubushakashatsi bwerekana ko umuntu ufite uwo bakundana bishimanye ahura n’ibibazo bike byo kurwara umutima ugereranije n’abatari mu rukundo.Gusa nanone ibi ntibigira igipimo cy’ingano y’urukundo.Urukundo rwimbitse hagati y’abakundana bigira akamaro ku imisemburo ndetse n’imikorere y’umubiri.
Ubushakashatsi nanone bwerekana ko umuntu uri mu rukundo rwishimye aba afite amahirwe make yo kurwara indwara y’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso.
2.BIFASHA IBIHAHA
Ntago ari umutima gusa wungucyira mu kuba mu rukundo ahubwo kuba mu rukundo binafasha kwirinda ibizazane ndetse no gupfa wishwe no kubura umwuka.Ugereranije abantu bakundana n’abadakundana abakundana bafite amahirwe make yo gukenera umwuka wo guhumeka hifashishijwe imashini ndetse baba bafite abahirwe menshi yo kutarembeshwa n’indwara y’ibihaha.
3.BIFASHA UBWONKO
Nubwo dufata urukundo tukaruhuza n’umutima inzobere mu by’ubuzima zitubwirako ubwonko aribwo bushinzwe kugenzura amarangamutima yacu.Iyo winjiye mu rukundo ubwonko bwawe buvubura umusemburo wa adrenaline na norepinephrine bituma umutima wawe utera cyane, bigatuma amarangamutima azamuka igihe uvuga ku muntu ukunda.
Kujya mu rukundo kandi bitanga umutuzo iyo ukundana n’umuntu byimazeyo ubwonko buvubura umusemburo wa endorphins na hormones nka vasopressin and oxytocin bitanga ubuzima bwiza ndetse n’umutekano bikagabanya n’umuvuduko w’amaraso.Muri make gufata ikiganza cy’umukunzi wawe byigihe kirekire bituma uhumeka neza, umutima ugatera neza ndetse bigashyira kure yawe umubabaro na gahinda gaterwa no kuba wenyine.