Abavuga ko bugarijwe n’ubushomeri biganje mu Mirenge ya Muhondo,Gakenke ndetse n’indi..,yo muri aka Karere ka Gakenke.Uru rubyiruko rwemeza ko ngo kuba hari imirimo itangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe cyangwa ubushobozi bw’imiryango ari imwe mu nkomyi yo kuba bakomeje kwibasirwa n’ubushomeri.
Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rwo muri aka karere,kinagaragazwa n’imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda,ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2022, aho rigaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko.
Bamwe mu rubyiruko bo muri aka karere baganiriye n’Ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyinkuru bemeza ko ngo kubona akazi ari ingorabahizi kuko imirimo bagakwiye guhabwa ngo bakuremo igishoro cyo kwihangira imirimo,hari abo ihabwa nuko bo bakirengagizwa kandi nabo bakeneye ubufasha.
Aha akaba ariho bahera basaba ko inzego z’ubuyobozi bireba zagisuzumana ubushishozi n’uko nabo bakitabwaho, aho guhora babwirwa ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka.
Nsanzimana Eric utuye mu Murege wa Gakenke yagize ati : ”Iyo hagize akazi kaboneka yaba mu mugudu,akagari yaba mu umurenge,yewe n’akarere bihamagarira abasaza n’abakecuru,abatishoboye cyangwa bagakoresha iby’iciro by’ubudehe nuko tukaba turahombye”.
Nsanzimana yemeza ko ngo imbaraga ndetse n’ubumenyi babifite ariko inzitizi ikaba igishoro.
Ati : ”Nkanjye nize imyuga(ububaji), nta gikoresho na kimwe mfite nakwifashisha ngo mbone uko nakwikorera,mfite igitekerezo cyo kwikorera,ubumenyi ndetse n’imbaraga ariko inzitizi ni igishoro,bahora batubwira ngo twihangire imirimo ese igishoro tuzagikura he ?”.
Naho mugenzi we Nikuze Emelyne utuye mu Umurenge wa Muhondo yagize ati : ”Akazi bagaha abakecuru n’abasaza bo mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri,bikarangira wowe ntako ubonye ngo ni uko utari muri ibyo byiciro,hari n’ubwo bavuga ngo iwanyu ni abakire, ese ko bikiriye baradukiriye ? twe dutegereza ko bazatwibuka amaso agahera mu kirere.Imitungo y’ababyeyi si iyacu pe”.
Nikuze aranakomoza ku ngaruka bibagiraho nk’urubyiruko.
Ati : ”Bamwe muri twe bishora mu bikorwa bibi birimo uburaya,ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi..,rwose turamutse tubonye akazi ibibazo byose dufite byashira”.
Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,ubwo yari mu nteko z’abaturage mu murenge wa Muhondo, yasabye urubyiruko rwo muri aka karere gukura amaboko mu mifuka.
Yagize ati : ”Rubyiruko nimukore,mukure amaboko mu mifuka.Mwikuremo imyumvire yo gutegereza ko mwakwambura ubuzima ababyeyi banyu kugira ngo mubone uko murya imitungo yabo, kuko imyumvire nk’iyi ntaho yazageza u Rwanda ikindi kandi muhindure imyumvire yo gutegereza akazi ka Leta kuko abantu bose batazakabona”.
Meya Mukayisenga aranakomoza mu mahirwe urubyiruko rufite.
Ati : ”Nk’abatuye mu Umurenge wa Muhondo mwe mufite amahirwe menshi,ufashe isuka ukajyana n’umubyeyi wawe mu murima cyangwa ukiharika nyuma y’imyaka 3 waba ubonye igishoro.Babyeyi namwe ntimugomba kwigira ba nyirantibindeba,mugomba kumenya ko mufite inshingano zo kudufasha guhwitura abana”.
Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda,ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu rubyiruko.,iri barura ryasohotse inshuro ebyiri mu mwaka. Ku va muri Gashantare 2019 naho ibirikubiyemo bisohoka muri buri gihembwe,ni ukuvuga Gashyantare,Gicurasi,Kanama n’Ugushyingo.
Ibyavuye muri iri sesengura ry’Ugushyingo ryerekanaga ko abaturage bari mu myaka yo gukora bari bageze kuri miliyoni zirenga 8.
Naho Imiba mishya y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abasaga ibihumbi 790 ni ukuvuga 17.2% by’abanyaranda badafite akazi,iki kigo kigaragaza ko bagabanyutse kuko mu Ugushyingo 2022 bari 24.3%.
Ugereranyije imibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2022 aho ubushomeri bwazamutse ku kigero cya 0.7 ku ijana,kuko bwari kuri 16.5% ndetse n’iya Gashyantare 2023 usanga bwaragabanutse ku kigero cya 7.1%.
Abanyarwanda bafite imyaka iri hejuru ya 16 bari miliyoni 7,9 muri bo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry’umurimo,igiteranyo cy’abafite akazi ndetse n’abashomeri bari 57.6% by’abanyarwanda,naho abatari ku isoko ry’umurimo yari miliyoni 3,3 ni ukuvuga 42,4%.
Witegereje neza ku bari ku isoko ry’umurimo wasanga ari miliyoni 3,8 bafite akazi bangana na 47,7% by’abaturage bose.Naho ibihumbi 792 ni ukuvuga 17.2% ni abashomeri.
ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu rwego rw’ubuhinzi ariho hari akazi kuko ruha akazi abagera kuri 46.2% naho inganda ni 14.6% naho serivisi ni 39.1%.
Ugendeye kuri ubu bushakashatsi usanga ubushomeri byiganje mu rubyiruko, cyane cyane abari hagati y’imyaka 16-24 bwari ku kigero cya 21.8%, naho hagati y’imyaka 25-34 bwari kuri 17.3 ku ijana,abafite imyaka 35-54 ni ukuvuga 15.7%.
Ubu bushakasjhatsi bukomeza bugaragaza ko ibyiciro bifite ubushomeri ku kigero cyo hasi ni ukuva ku myaka 55-64 kuko ari 13.1%.
Ugendeye ku isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda,ntiwahakana ibyo uru rubyiruko ruvuga kandi iki kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko si umwihariko kuri aka karere.Uyu akaba ari umukoro ku nzego y’ubuyobozi bireba cyane cyane izifite mu nshingano itangwa ry’akazi.
Yanditswe na NGENDAHIMANA Jean Pierre.